Dj Pius yamaganiye kure Alex Muyoboke wavuze ko ari we wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako” Dj Pius yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone, amubwira ko akwiriye kujya yirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina rye cyangwa ibyo yagezeho mu gihe amaze ku Isi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye Dj Pius, yashimangiye ko ibyo Alex Muyoboke yatangaje mu kiganiro yagiranye na “Igihe Kulture” ari ibinyoma.
Yagize ati: “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi. Gusaza neza: Kwimakaza ubuvanganzo, ubwenge, n’amahoro bituma usaza utanduye mu mutima no mu bikorwa.
“Umuco n’indangagaciro: Gukomeza umurage mwiza ku buryo n’igihe uzaba usanze abakurambere uzaba uvugwa neza.”Umunwa wuzuye ibinyoma gusa!”
Yakomeje agira at: Iigihe kimwe ashobora kubeshya
abantu, ariko ntabwo ashobora kubabeshya igihe cyose”.
lyi ndirimbo Agatako imaze imyaka 10 igiye hanze kuko yasohotse muri Gicurasi 2016, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,3 kuri YouTube.