Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Ibyamamare

Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

MUTETERAZINA SHIFAH

September 22, 2026

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

Dorcas yabinyujije mu butumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yasangije abamukurikira kuri uyu wa 22 Nzeri 2026.

Yanditse ati: “Imana ntikugerageza ngo imenye ibikurimo ahubwo ikugerageza ngo umenye ibiri muri wowe.”

Ubu butumwa bwa Dorcas bwaje mu gihe umuvandimwe we, Vestine Ishimwe, akomeje kuvugwaho na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza ko ari muri gahunda yo gusaba gatanya n’umugabo we.

Vestine yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko umugabo we yamuciye inyuma ndetse akanatera inda abandi bagore babiri.

Ibi byatumye abantu batandukanye bakomeza gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira Vestine ndetse bamusaba gukomeza kuba hafi y’umuvandimwe we Dorcas muri ibi bihe bikomeye arimo kunyuramo.

Vestine kandi aherutse kwandikira abakunzi be ibaruwa ifunguye, abasangiza uko yatangiye urugendo rwo gukundana na Idrisa Jean Luc Ouédraogo.

Muri iyo baruwa, Vestine yavuze ko Idrisa yamwize imyaka ine, avuga ko yari agamije kuzimya “inyenyeri” ye, ndetse ko yagerageje gutandukanya Vestine na Dorcas bakoranaga umuziki, ariko ntibyamukundira.

Vestine yavuze ko nubwo atashoboye kubatandukanya, Idrisa yaje gutandukanya we n’uwari umujyanama wabo.

Idrisa Jean Luc Ouédraogo na Vestine Ishimwe bashyingiranwe ku wa 5 Nyakanga 2026, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Dorcas yibukije ko kugeregezwa bidasobanuye ko Imana yagutaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA