Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bibiri
Ubutabera

Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bibiri

MICOMYIZA Fidele

June 30, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Dosiye ya Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, ukekwaho gusambanya Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha aho akurikiranweho ibyaba bibiri.

RIB yatangaje ko yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore ku ya 29 Kamena 2026, aho akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026. nyuma yuko ku wa Mbere ku ya 22 Kamena 2026, Shaddyboo akoresheje konti ye ya Instagram yatangaje ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe, bakanasangira icyo kunywa cyari kigizwe n’amacupa abiri y’inzoga yari yitwaje. Yakomeje avuga ko nyuma yaho yamusambanyije ku gahato, ndetse ko icyo gihe yari no mu kwezi k’umugore.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA