Dr. Uwituze yahaye abana umukoro wo kwita ku biti biterwa ku mashuri
Imibereho

Dr. Uwituze yahaye abana umukoro wo kwita ku biti biterwa ku mashuri

HITIMANA SERVAND

October 29, 2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Uwituze Solange yasabye abanyeshuri biga mu bigo 25 biri guterwaho ibiti mu Karere ka Nyagatare kuzirikana umumaro wabyo bakabirinda kwangirika ndetse umuco wo gutera ibiti bakanawushishikariza abo mu miryango yabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026,ubwo yifatanyaga n’inzego zitandukanye mu Karere ka Nyagatare mu gikorwa cyo gutangiza gutera ibiti by’imbuto mu mashuri. Igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Gatsibo.

Yagize ati: “Gutera ibiti ni gahunda y’ingenzi mu mibereho yacu aho dusabwa kubitera kandi tukanakurikirana ko bikura. Uyu munsi turi gutera ibiti by’imbuto ku mashuri aho abana mwadufashije gutera ibi biti tubahaye umukoro wo kibirinda mukabibungabunga bikazakura. Nizere ko no mu ishuri mwiga umumaro w’ibiti by’umwihariko ibi by’imbuto aho bifasha mu kubungabunga ikirere ndetse bikanadufasha kunoza imirire.”

Yabasabye kandi ko bafasha no kongera umubare w’ibiti biterwa mu miryango yabo.

Biteganyijwe ko mu minsi itatu hazaterwa ibiti ibihumbi 10 mu bigo by’amashuri 25.

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire ahatangirijwe iki gikorwa bavuga ko basobanuriwe akamaro ko gutera ibiti by’imbuto banizeza kuzabyitaho.

Kirabo Justine wiga mu mwaka wa kane yagize ati: “Twishimiye ko Abayobozi badufashije gutera ibiti by’imbuto kandi tukongera gusobanurirwa umumaro wabyo, hari ibyo twari dusanzwe tuzi ariko hari n’ibindi twabwiwe. Ibiti duteye tubitegerejeho kudufasha kugaragaza isura nziza y’ ishuri ryacu.Ikindi ni uko mu gihe twaba twejeje imbuto ubuyobozi bw’ishuri bwajya buzitugaburira bityo imirire yacu ikaba myiza.”

Mugabo Héritier na we yagize ati: “Nejejwe n’ibiti twateye ndetse ndasezeranya ko nzagira uruhare mu kubyitaho. Tuzakomereza gutera ibiti by’imbuto n’iwacu mu ngo. Ibi biti bizaduha imbuto zo kurya ariko tubifite mu miryango yacu byanadufasha mu buryo bw’ubukungu kuko twanazigurisha tukabona amafaranga. “

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa mu Rwanda MR Mohamed Aw Dahir yavuze ko uyu muryango uzakomeza gufasha mu bikorwa nk’ibi hagamijwe kugeza ku baturage amafunguro yuzuye. Avuga ko bazakomeza gukurikirana ko ibiti biterwa bikura kugira ngo imbaraga zakoreshejwe zitazaba imfabusa.

Ati: “Dufite ishyaka ryo kubafasha muri uru rugendo aho tubagezaho imbuto ziterwa ndetse turabizeza ko tuzakurikirana ko zikura. Ni byiza ko abari kubitera harimo abana bakiri bato aho twaba dufite umugisha bakuze bakunda gutera ibiti bazi n’umumaro wabyo. Icyo twabasezeranya ni uko tuzagaruka kureba ko ibiti byatewe mubyitaho, abo tuzasanga barabikurikiranye bigakura tuzabahemba.”

Iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto birakomereza no mu yandi mashuri 24 yo muri aka Karere ka Nyagatare.

Uretse iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto bigera ku bihumbi 10 hanatangirijwe gahunda yo gutera ubwatsi bugaburirwa amatungo hagamijwe kongera umukamo w’amata.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA