FERWAFA igiye gutangira gupima abakinnyi ibyongera imbaraga bitemewe muri siporo
Amakuru

FERWAFA igiye gutangira gupima abakinnyi ibyongera imbaraga bitemewe muri siporo

SHEMA IVAN

July 3, 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino 2026/27, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi (anti-doping). Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga 2026. 

FERWAFA yemeje amafaranga yo kwiyandikisha mu marushanwa igenzura, aho kuva mu mwaka wa wa 2026/27 na 2027/28, gukina ‘BK Pro League’ bizajya bisaba kwishyura miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, ‘Women’s Super League’ n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo, ni ukwishyura ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw yo kwiyandikisha. Amarushanwa yo mu turere y’abagore, ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw.

Undi mwanzuro wafashwe muri iyi nama, ni ukurwanya ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga ikoreshwa n’abakinnyi, aho kuva mu mwaka wa 2026/2027, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima mu buryo butunguranye. Hazaba hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi ‘anti-doping’, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.

FERWAFA yemeje ko igiye kuvugurura ibirango byayo birimo ikirangantego cyayo, ibirango by’amarushanwa, gukora ibikombe by’amarushanwa itegura no gushushanya imyambaro y’amakipe y’igihugu mu byiciro byose. Gahunda yo kuvugurura ibirango izakorwa binyuze mu irushanwa ry’abanyempano batandukanye.

Doping’ [ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe] ni ikintu kigari kuko gikubiyemo ibintu 11 birimo gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha ibyongerambaraga bitemewe, kwanga gupimwa mu gihe wabisabwe, kwifatanya cyangwa gushyigikira ikoresha ry’ibiterambaraga bitemewe no kubangamira igikorwa kijyanye no gupima.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komite Olempike y’u Rwanda muri  Mutarama 2024, hifashishijwe abantu 415 basanzwe baba hafi y’abakinnyi barimo abatoza bakuru n’abungirije, abaganga, abayobozi muri za federasiyo, abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe n’abayobozi bayo, mu bice byose by’Igihugu.

Abenshi bagaragaje ko amakuru menshi ajyanye n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bayakura mu itangazamakuru. Ni mu gihe abangana na 97,1% bavuze ko basanzwe bumva iby’aya makuru naho 15,9% akaba ari bo bizeye cyane ubumenyi babifiteho.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2026/27 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo uzatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, usozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.

FERWAFA igiye guhindura ibirango by’amarushanwa itegura, izajye inapima bitunguranye abakinnyi isuzuma abakoresha imiti itemewe ibongerera imbaraga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA