FIFA yamaganye ivanguramoko ryakorewe IShowSpeed mu Gikombe cy’Isi
Siporo

FIFA yamaganye ivanguramoko ryakorewe IShowSpeed mu Gikombe cy’Isi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 8, 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko yamaganye yivuye inyuma ivanguramoko ryakorewe Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed, nyuma y’uko umwe mu bafana ba Argentine amubwiye amagambo afatwa nk’atesha agaciro abirabura mu mukino wa Argentine na Cape Verde wabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, FIFA yavuze ko yahise itangira iperereza ikimara kumenya iby’iki gikorwa cyabereye kuri Stade ya Miami ku wa 3 Nyakanga 2026, mu mukino wa 1/16 cy’irangiza w’Igikombe cy’Isi.

Mu itangazo ryayo, FIFA yagize iti: “Twamagana twivuye inyuma ivanguramoko, urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose.” Yanashimangiye ko abantu bose bitabira amarushanwa yayo bagomba kubahiriza indangagaciro z’ubwubahane n’ubwuzuzanye.

IShowSpeed, yari ari gukora ikiganiro cy’imbonankubone (livestream) ku mukino, aho yahindukiye akavugisha umufana wari wamuhamagaye. Uwo mufana yahise amubwira mu rurimi rw’Icyesipanyoli amagambo asobanura ati: “Genda uririre muri pariki y’inyamaswa (zoo).”

Nubwo ayo magambo atavuze ibara ry’uruhu mu buryo butaziguye, abenshi bayafashe nk’ayuzuye ivanguramoko kuko kugereranya umuntu w’umwirabura n’inyamaswa cyangwa kumubwira amagambo amwerekeza muri pariki y’inyamaswa byakunze gukoreshwa mu mateka nk’uburyo bwo gutesha agaciro abantu b’abirabura no kubambura ubumuntu bwabo. Ni yo mpamvu FIFA yahise ifata iki kibazo nk’icy’ivanguramoko igatangiza iperereza.

IShowSpeed yari yitabiriye iri rushanwa binyuze mu masezerano afitanye na FIFA, televiziyo Fox Sports yo muri USA ndetse na YouTube, amwemerera gutambutsa imikino y’Igikombe cy’Isi ku mbuga ze.

Uyu musore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abamukurikira barenga miliyoni 150, barimo miliyoni 57 kuri YouTube, miliyoni 50 kuri Instagram, miliyoni 47 kuri TikTok na miliyoni 4.1 ku rubuga rwa X.

FIFA yasabye abafana bose kwirinda ibikorwa byose by’ivanguramoko n’ivanguraruhu, ishimangira ko Igikombe cy’Isi kigamije guhuza abantu b’ingeri zose no kwimakaza ubumwe, kubahana no kubaha ubudasa, bityo ko umuntu wese uzanyuranya n’izo ndangagaciro azabihanirwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA