Filime mbarankuru nyarwanda yiswe Ben’Imana yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo yerekanwe mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival ya 79, yakirwa neza ibyatanze icyizere cy’uko izaba mu zizahembwa muri ayo marushanwa.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki 19 Gicurasi 2026, mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa aho filime yarekanwe mu cyiciro cy’iryo serukiramuco cyiswe Un Certain Regard. Ni icyiciro kijyanye n’amahitamo (Official Selection) ya Cannes Film Festival, cyikagaragarizwamo filime zifite uburyo bwihariye bwo kubara inkuru, ubuhanzi budasanzwe cyangwa abakinnyi n’abayobozi ba sinema bakizamuka.
Kuba iyo filimi nyarwanda yerekanwe mu Bufaransa,Umuyobozi mukuru w’abategura iryo serukiramuco rya Cannes Thierry Frémaux yavuze ari ibihe byatanze icyizere kuko abenshi mu bitabiriye bishimiye uburyo ikoze ku buryo byagaragaye ko ishobora kuzanatsinda n’’ubwo bitaratangazwa.
Yagize ati: “Ben’Imana ni filime itangaje cyane ku muntu ukoze filime ye ya mbere, ni filime ikoze neza ndetse igaragaza uburemere bw’inkuru ivuga ku mateka n’ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uretse ibyo Thierry Frémaux yavuze ko nyumq yo kwerekanwa, abakurikiranira hafi ibya sinema batangiye kuyivugaho neza, bavuga ko ifite inkuru ikora ku marangamutima ndetse n’uburyo bwihariye bwo gutambutsa ubutumwa.
Kumurika iyo filime muri Cannes byafashwe nk’intambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda, kuko ari imwe muri filime nke zo mu Rwanda zageze muri iri serukiramuco rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uretse Filime Ben’Imana izindi filime zatoranyijwe muri icyo cyiciro mu mwaka wa 2026, zirimo Club Kid ya Jordan Firstman, Congo Boy ya Rafiki Fariala, All the Lovers in the Night ya Yukiko Sode, Teenage Sex and Death at Camp Miasma ya Jane Schoenbrun, Ulysse ya Laetitia Masson n’izindi.
Icyiciro cya ‘Un Certain Regard’ cyatangiye mu 1978 gishyirwaho na Gilles Jacob, kikaba cyibanda cyane ku mafilime y’ubuhanzi (auteur cinema), inkuru zidasanzwe ndetse no gufasha abakinnyi n’abayobozi ba sinema bashya kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ben’Imana Filime yakozwe mu gihe cy’imyaka irenga 10, ikaba ivuga ku buzima bw’uwiswe Veneranda, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akiyubaka ashingiye ku bumwe n’ubudaheranwa, akanafasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere.


