Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yageze mu Bushinwa aho yaganiriye na mugenzi w’u Bushinwa Perezida Xi Jinping ku ntambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyijemo na Isiraheli kurasa kuri Iran igomba guhagarara.
Abakuru b’Ibihugu byombi bahuye nyuma yuko Perezida Donald Trump wa Amerika avuye muri icyo gihugu mu cyumweru gishize. Agaruka ku ntambara iri hagati ya Amerika, Isiraheli na Iran, Perezida Xi yabwiye mugenzi we Putin ko gukomeza kurwana bidakwiye kandi hagomba kubaho agahenge k’intambara.
Perezida Xi yagize ati:” Birihutirwa ko intambara ihagarara kandi gusubukura ibiganiro ni ingenzi cyane.”
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko uruzinduko rw’Abakuru b’Ibihugu bombi rutandukanye kuko urwa Putin rushimangira imyaka 25 y’ubucuti hagati y’ibihugu byombi kandi Abakuru b’Ibihugu bamaze gusurana inshuro zirenga 40 mu gihe Trump yasuye icyo gihugu ubucuti busa nkaho butifashe neza cyane.
Biteganyijwe ko impande zombi zikomeza kuganira ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Ukraine, ndetse Xi Jinping akabwira Putin ibyo yaganiriye na Donald Trump mu cyumweru gishize.
Ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko Putin yavuze ko batari kwihuza n’u Bushinwa ngo bagire uwo barwanya ahubwo bari guharanira amahoro n’iterambere ry’Isi.
Mu ijambo rya Perezida Putin yashimangiye ko nubwo hari izindi mpamvu zakwitambika umubano ariko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ari mwiza ushingiye ku bufatanye.
Yagize ati:”Ubufatanye bwacu mu by’ubukungu bikomeje kugaragaza umuvuduko ukomeye kandi mwiza.”
Perezida Xi Jinping na we yashimye umubano udacogora w’ibihugu byombi, nubwo bahuye n’ibyashakaga kuwunyeganyeza bitandukanye.
Yagiza ati:“Twashoboye gukomeza kongerera imbaraga icyizere cya politiki hagati yacu no guhuza ingamba zacu tudacika intege nubwo twahuye n’ibigeragezo byinshi.”
Mu ruzinduko Trump aherutse kugirira mu Bushinwa yaganiriye na mugenzi we ko Iran ikwiye guhagarika gukora intwaro kirimbuzi, igafungura umuhora wa Hormuz kugira ngo peteroli n’ibindi binyuzwamo bikomeze urujya n’uruza.
Bemeranyije kandi ko intambara iri hagati ya Amerika, Isiraheli na Iran ikwiye kurangira ndetse ibibazo bigakemurwa mu bwumvikane ndetse Xi yiyemeza kugira uruhare mu masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.
