Muhanga: Abikorera bibukijwe ko ari inkingi y’iterambere aho kuba abasenya Igihugu
Imibereho

Muhanga: Abikorera bibukijwe ko ari inkingi y’iterambere aho kuba abasenya Igihugu

HABIMANA Eric

May 20, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abikorera kugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu n’abaturage, aho kuba intandaro yo kugisenya nk’uko bamwe mu bari abacuruzi n’abashoramari bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byagarutsweho ku wa 19 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko hibukwa abari abikorera mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, bazize Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko kwibuka abikorera bazize Jenoside ari uburyo bwo kubasubiza agaciro no kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, ariko anenga bamwe mu bikorera bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Reka twongere twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi tuzirikana ko hari abikorera bazize Jenoside, hari kandi abikorera barokotse Jenoside, ariko hari n’abikorera babaye ibigwari bagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba mufata uyu mwanya mukibuka abikorera bazize Jenoside turabibashimira kuko ni urugendo rwo kubaka abarokotse, tukazirikana abayizize ariko tukanafatira hamwe umwanzuro wo kuyirwanya.”

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Felix, yavuze ko abikorera bibukwa bari abantu bakundaga umurimo kandi baharaniraga iterambere ry’Igihugu, ariko bakicwa mu buryo bw’agashinyaguro.

Ati: “Tuba twaje gutaramana n’abacu bishwe ariko by’umwihariko abacuruzi bagenzi bacu bakoraga cyane ngo bateze Igihugu imbere, ariko Interahamwe zigahitamo kubambura ubuzima. Tugomba kwigira ku mateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga miliyoni bishwe, ababishe ntibasize ibyabo kuko babishe bakanabasahura, uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza, turacuruza tukunguka kandi dukorera mu gihugu cyacu mu mahoro, bityo nitujya tuza hano tujye twibuka ariko tunige.”

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele, yavuze ko bishimira uruhare abikorera bagira mu gufasha abarokotse Jenoside gukomeza kubaho neza no kwiyubaka, ashimangira ko ubwo bufasha budakwiye kuba ubw’igihe gito ahubwo bukaba ibikorwa bihoraho.

Ati: “Tuza hano kwibuka abacu kuko ababigizemo uruhare bamwe bari abantu bakomeye bitewe n’ibikorwa bakoraga, hari abacuruzi bari bafite ubushobozi bwo kugura intwaro zo kwica Abatutsi, abandi bafite imodoka zakoreshejwe zitwara abajyaga kwica.”

Akomeza agira ati: “Ariko icyo dushima uyu munsi ni uko umusanzu w’abikorera mu iterambere ry’abarokotse Jenoside ugaragara kandi ukaba ushimishije, kuba hateganywa uyu mwanya wihariye wo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya mwiza wo kwamagana abakoze ayo mahano no kurebera hamwe uko twafatanya mu rugendo rwo gukira ibikomere.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Kabgayi hari hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 50 bizeye kurokoka, ariko harokoka abatarenze ibihumbi 15. Uru Rwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 12 y’abari bahahungiye, ariko bamwe mu bo bari bahungiyeho baza kugira uruhare mu kubambura ubuzima.

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) ukomeje gusaba umuntu wese waba afite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abikorera kwihatira kubaka igihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA