Ubuyobozi bw’Ishuri Nderabarezi Saint Jean Baptiste de Cyahinda, rikorera mu Karere ka Nyaruguru, n’abarimu bwishimira ko gahunda nshya yo kongera igihe abanyeshuri biga ibirebana n’amasomo y’inderabarezi ikava ku myaka 3 ikagera kuri 5 izagira akamaro kuko bizafasha gutegura abarimu bafite ubumenyi bwagutse, bityo bavemo abarezi beza kandi bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo gutanga umusaruro.
Ibyo bwabitangarije mu Karere ka Nyaruguru ubwo itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi zari kumwe n’abashinzwe uburezi mu Ntara y’Iburengerazuba basuye TTC Mururu mu rwego rwo kureba intambwe imaze guterwa mu rwego rw’uburezi, akaba ari uruzinduko rwari rugamije kureba uko gahunda zo guteza imbere ireme ry’uburezi igeze ishyirwa mu bikorwa.
Padiri Jean de Dieu Nzagahimana uyobora TTC Mururu avuga ko gahunda nshya izagira uruhare mu kugaragaza impinduka ikomeye ndetse n’intambwe mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko zizafasha abanyeshuri kurushaho kwitegura no kunoza umwuga w’ubwarimu hakiri kare ku buryo bazagirira akamaro aho bazajya kwigisha.
Yagize ati: “Izi mpinduka twizeye ko izatanga abarezi beza bashoboye kandi bashobotse, rero ni intambwe ikomeye kandi itanga icyizere gikomeye ku hazaza h’uburezi bwacu.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru yakomeje avuga ko gahunda nshya izibanda mbere na mbere ku masomo mbonezamwuga, indangagaciro n’ubushobozi bukenewe mu mwuga w’uburezi, kugira ngo nyuma y’amasomo yabo bazavemo abarezi biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), Dr. Flora Mutezigaju, yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwagutse, ku buryo batazajya bigishwa gusa amasomo ajyanye n’ishami bize.
Yagize ati: “Bigitangira, abanyeshuri bigaga muri gahunda y’imyaka itatu bakoraga imenyerezamwuga mu masomo ajyanye n’ibyo bigishijwe gusa, none nyuma y’iyi gahunda nshya, ubu bazajya biga amasomo yose yigishwa mu mashuri abanza, ku buryo bazaba bashobora kwigisha amasomo yagutse icyakora bazakomeza kugira umwihariko mu ishami bize.”
Inzobere mu myigishirize y’imibare ukomoka muri Zimbabwe akaba yigisha muri TTC Cyahinda, Josiah Chidawo avuga ko kongera igihe cyo kwiga bizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi bufatika aho kwibanda gusa ku gutsinda ibizamini.
Ati: “Mu gihe cy’imyaka itatu, abanyeshuri bamaraga igihe kingana n’igihembwe kimwe gusa mu myitozo yo kwigisha. Icyo gihe nticyari gihagije kugira ngo umuntu yunguke ubumenyi n’ubushobozi bikenewe, asuzumwe neza kandi agaragaze ko ashobora kwigisha mu buryo bwiza, gusa, kuba igihe cyongerewe bizaduha umwanya uhagije wo gusobanura amasomo no kureba ko abanyeshuri bayasobanukiwe, aho kubatoza gusa bagamije gutsinda ibizamini.”
Kubirebana n’ubumenyi bw’abarimu, Chidawo avuga ko ubusanzwe umwarimu mwiza adakenera ubumenyi bw’amasomo gusa, ahubwo agomba no kugira ubushobozi bwo kwihangana, gucunga ishuri no gukemura ibibazo ahura na byo mu byerekeranye n’umwuga we.
Ku byerekeranye no kongera ubushobozi bw’abanyeshuri mu birebana n’indimi mu ishuri no kongera ubushobozi bw’abanyeshuri mu ndimi, TTC Cyahinda ifite abarimu bakomoka mu mahanga, barimo Tokpo Pelphide ukomoka muri Bénin, wigisha ururimi rw’Igifaransa binyuze mu bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Pelphide ukomoka mu gihugu cya Benin yagize ati: “Abanyeshuri bagaragaza ubushake mu kwiga Igifaransa kandi dusanga hari intambwe bamaze gutera mu kukivuga no kucyandika neza, erega akazi dukora gasaba ubwitange, kuzamura urwego rw’imyigishirize y’Igifaransa ni ngombwa ibyo dukora bimaze gutanga umusaruro ugaragara, iyo witegereje Abanyeshuri bafite ubushake bwo kwiga kandi bagenda batera imbere mu gusobanukirwa amasomo, haba mu kukivuga no kucyandika.
Ku masomo yerekeranye n’ikoranabuhanga, TTC Cyahinda haracyagaragara imbogamizi zijyanye n’ubuke bwa mudasobwa na murandasi idahagije, mu gihe ibyo ari bimwe mu bikoresho bikenewe kugira ngo abanyeshuri babashe kunguka ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu itumanaho ICT.
Welcome Test ifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo
Ubuyobozi bwa TTC Mururu butangaza ko bamaze gutangiza gahunda nshya yiswe Welcome Test, ikaba igamije gushishikariza abanyeshuri gukomeza gusubiramo amasomo no mu biruhuko ku buryo ifasha n’abarimu kumenya amasomo abanyeshuri basobanukiwe, aho bafite intege nke no kubaha ubufasha bukenewe kugira ngo hatagira utakara mu myigire.
Ku rwego rw’Igihugu, abanyeshuri 4 183 ni bo batangiye gahunda nshya y’imyaka itanu mu mashuri nderabarezi 16 mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027. Abazayirangiza bazajya bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), mu gihe abazifuza gukomeza amasomo bazashobora kumara indi myaka ibiri muri kaminuza bagahabwa A0.


