Umuryango wa Niyonsaba Joseline na Habimana Theoneste bo mu Kagari ka Gakenke, mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, uvuga imyato gahunda y’inyigisho bahawe zikabakura mu makimbirane yatumaga bakena, ubu bakaba bafite umuryango urangwa n’amahoro byatumye bakora bakiteza imbere.
Mu buhamya bwa buri ruhande yaba umugabo n’umugore bagaragaza ko kimwe mu byari byarazahaje umuryango wabo harimo ubusinzi bukabije bwatezaga urugomo ndetse no kutihaza mu biribwa.
Niyonsaba Joseline agira ati: “Umugabo wanjye yakoreraga amafaranga menshi pe! Kuko yari umukanishi kandi ubizi ubona akazi. Gusa ayo mafaranga yarutwaga no kutayabona kuko ntiyayagezaga mu rugo ahubwo akayajyana mu nzoga agataha atuvuyanga. Nakubitwaga ku manywa na nijoro. Nta mahoro namba twagiraga mu rugo.”
Habimana we agira ati: “Nanjye gusobanura Isi nabagamo birangora kuko aho mviriye mu businzi ni bwo nsubiza amaso inyuma ngasanga nari mubi cyane. Narakoraga nyamara ntibibuze umuryango wanjye gusonza bagasaba umunyu. Umugore kumbwira ngo nakosheje byabaga ari ukwikoraho kuko byabaga induru.”
Uyu muryango waje gutorwa mu Mudugudu nk’abantu baba mu makimbirane akabije hashyirwaho gahunda yo kubigisha maze na bo baremera kandi biza kubagirira akamaro.
Habimana agira ati: “Urumva kugera ubwo utoranywa nk’umuturage wananiranye wibera mu makimbirane ntuba uri ikibazo mu muryango gusa uba unabangamiye abaturage. Badushyiriyeho gahunda yo kutwigisha kugira ngo tuve mu makimbirane maze dusanga nyirabayazana ari ubusinzi, naje gusubiza agatima impembero nsanga ntaho binganisha mfata umwanzuro wo kuva ku nzoga.”
Akomeza agira ati: “Ntibyari byoroshye ariko nahisemo igikwiye. Nanywaga izi nzoga z’ibyuma nyinshi ngataha ntazi iyo ngana. Aho nzirekeye numvise ngaruye ubuzima ngakora ngataha mu rugo ku gihe kandi ntahanye amahaho. Nari narataye agaciro imbere y’umugore n’abana, bongera kunkunda navuga ikintu nkabona baranyumva biranshimisha cyane icyubahiro cyanjye kiragaruka.”
Niyonsaba avuga kuva umugabo yava mu businzi basezereye amakimbirane amahoro n’umutuzo biragaruka ndetse bituma batangira kwiteza imbere.
Ati: “Aho tuviriye mu makimbirane nahinduye ubuzima. Ntabwo naherukaga kumva umugabo atashye anyishimiye, ariko ubu araza akampamagara sheri nkumva ndishimye.Ibi ariko byakurikiwe no kujya inama, ya mafaranga yapfushaga ubusa turayakoresha twita ku mururyango tujyana abana kwiga. Mu kwiteza imbere kandi ubu twaguze amatungo amaremare n’amagufi ndetse twivugururira inzu yari igiye kutugwaho kandi umugabo akora. Ubu turi umuryango wifite utagisaba umunyu.”
Umuybozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline avuga ko umuryango nk’uyu ukwiye kubera abandi urugero abari mu makimbirane bakayavamo bakamenya ko guhinduka bishoboka.
Ati: “Gufasha no gukurikirana imiryango iri mu makimbirane ni inshingano z’ubuyobozi aho tunajyanamo n’abafatanyabikorwa hagamijwe kubaka imiryango mizima irerera Igihugu. N’ubusanzwe dushishikariza ababana mu makimbirane kureka ibyo bapfa bagashyira imbere ibyabateza imbere.
Umuryango nk’uyu rero ni urugero rwiza rw’uko bishoboka, aba bakwiye kuba isomo no ku bandi cyane abakishora mu businzi bakabureka.”
Mu Karere ka Gatsibo, Imirenge ya Ngarama na Kiziguro ni yo ikunze kuza imbere mu hagaragara umubare munini w’ingo zibana mu makimbirane.