Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yagaragaje ko nubwo Umuryango w’Abibumbye wananiwe kurinda Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994, hari abari mu ngabo zari mu butumwa bwo kugarura amahora (MINUAR) n’abakozi bawo bagaragaje ubutwari budasanzwe bwo guhisha Abatutsi, bamwe bakicanwa na bo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Loni bagera kuri 64 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ndashaka kandi guha icyubahiro ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagize ubutwari zitanga ubuzima bwazo muri Jenoside, n’abandi bose bishwe bari mu kazi. Uyu munsi turunamira abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside, barindaga uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Agatha Uwilingimana, uhabwa icyubahiro nk’Intwari.
Abo dukomeje kwibuka ko bakoze umurimo wo guteza imbere iki gihugu, bakorera inyungu rusange, kandi bakurikiza amahame akubiye mu Masezerano shingiro y’Umuryango w’Abibumbye.”
Yibukije ko ijambo ry’ibanze ry’ayo masezerano rikomeza kugira agaciro, aho rigira riti: “Twebwe abaturage b’Umuryango w’Abibumbye, twiyemeje kurinda ibisekuru bizaza ibyago by’intambara […] no kongera gushimangira ukwizera mu burenganzira bwa muntu, mu gaciro k’umuntu.”
Yakomeje ati: “Ni mu minsi nk’iyi twumva uburemere bw’aya magambo, kuko Jenoside ari icyaha gikomeye kurusha ibindi ku isi.”
Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mateka agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu 1945, isi yari yariyemeje ko ibyabaye bitazongera kubaho, ari na byo byashingiweho Umuryango w’Abibumbye nk’urubuga rw’ibihugu byiyemeje amahoro, kubaha uburenganzira bwa muntu n’iterambere.
Ati: “Nyamara, mu 1994, iri sezerano ryarenzweho. Mu gihe i New York habaga impaka ku magambo akwiye gukoreshwa kuri iyo Jenoside, buri munsi mu Rwanda hicwaga ibihumbi by’Abatutsi.
I Kigali, mu gihe MINUAR yamburwaga ubushobozi bwo kurinda abasivili, Abatutsi barahigwaga hirya no hino mu gihugu, harimo n’abakozi b’uyu muryango.
Lt. Gen. Roméo Dallaire wayoboraga MINUAR yavuze ko Jenoside ari “gutsindwa kw’ubumuntu” ari bwo Umuryango w’Abibumbye wagombaga kurinda.”
Nubwo byari bimeze bityo, yashimangiye ko hari abagize ubutwari bwo kurenga ku mabwiriza bagahitamo kurengera ubuzima bw’abantu.
Amb. Nduhungirehe yagize ati: “Ndashaka cyane guha icyubahiro Kapiteni Mbaye Diagne wo muri Senegal warokoye Abatutsi bagera ku gihumbi wenyine, arenga ku mabwiriza, aza no kuhasiga ubuzima.
Yahawe ishimwe n’u Rwanda mu 2010, naho mu 2014 hashyirwaho umudari witiriwe izina rye uhabwa abagaragaje ubutwari budasanzwe.”
Yunzemo ati: “Ndashimira by’umwihariko ingabo za Ghana, cyane cyane Gen Maj Henry Kwami Anyidoho na Gen Maj Joseph Narh Adinkra bahawe umudari w’Ubutwari mu 2022.
No ku rwego mpuzamahanga, hari abadipolomate bagize ubutwari bwo kuvuga ukuri, nka Colin Keating wa New Zealand, Karel Kovanda wa Repubulika ya Czech, na Prof. Ibrahim Gambari wa Nigeria, bahawe umudari wa “Umurinzi” mu 2010.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rushimira uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira ubumwe n’iterambere by’igihugu mu myaka 32 ishize, ndetse no kwigira ku makosa yabayeho, harimo n’ishyirwaho ry’ihame rya “Responsibility to Protect” ryatangijwe mu 2005.
Yagaragaje ariko ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbogamizi zirimo abahakana Jenoside n’abayigoreka, nubwo yemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ndetse n’Inteko Rusange ya Loni.
Ati: “Tariki ya 7 Mata yemejwe nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi guhakana Jenoside kwamaganwe burundu. Nubwo bimeze bityo, birababaje kubona hari ibihugu bikomeza kudashyigikira inyito nyayo, bigatiza umurindi abahakana Jenoside.
Mu 1994, u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ariko hakurya y’umupaka, imitwe yakoze Jenoside ntiyigeze icibwa intege, ahubwo yakomeje kugaba ibitero, harimo nk’icy’i Nyange mu 1997.”




