Gatsibo- Nyagihanga: Hashyizweho ibihano ku bagurisha ikawa mu buryo butemewe
Amakuru

Gatsibo- Nyagihanga: Hashyizweho ibihano ku bagurisha ikawa mu buryo butemewe

HITIMANA SERVAND

April 24, 2026

Abahinzi b’ikawa barenga ku mabwiriza ajyanye no kugurisha umusaruro, aho buri gace kahawe zone yo kuwugurishirizamo, bahabwa ibihano birimo kuba umusaruro bafatanywe uba umutungo wa Leta. Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwabigarutseho ubwo bwasubizaga ku kibazo cya bamwe mu baturage bavuga ko batumva impamvu hari abakwa umusaruro wabo.

Bamwe mu bahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe n’ababambura umusaruro wabo bakawutwara batishyuwe.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko bapakira umusaruro wabo bawujyanye kuwugurisha bagatangirirwa mu mayira bakawamburwa.

Ndindabahizi Albert agira ati: “Ubu turi mu gihe cy’isarura aho umuhinzi akura umusaruro we mu rugo akajya kuwugurisha kugira ngo yikenure. Ikibabaje ni uko mu mayira harimo abantu badutangira bakatwaka ikawa yacu bakayitwara ntumenye n’aho uyikurikiranira. Hari abatubwira ko ari abakozi ba Ngali, ubundi ugasanga bakorana n’abanyenganda z’ikawa ziba inaha.”

Akomeza agira ati: “Njyewe baherutse kunyaka ibilo 900 ubu byose narabibuze. Babanje kuvuga ko nta modoka izajya iza gupakira ikawa inaha. Njyewe bamfashe nyitwaye muri Rifani. Sinzi icyo banzijije ku buryo bampombya kuriya.”

Mutuyimana Dominic nawe watswe ibilo 300 by’ikawa avuga ko abayitwaye bamubwiye ko atazayisubizwa.

Ati: “Bantwariye umusaruro nari ngiye kugurisha, bambwiye ko ntemerewe kuwutwara ndetse ko uwo bafashe ntazawusubizwa. Ibi biri kutugiraho ingaruka ku buryo bidukenesheje ndetse tukaba twabuze nuko dusubiza abanyeshuri aho biga. Turasaba ko twasubizwa umusaruro wacu cyangwa tukawishyurwa.”

Umwe mu baturage ba Nyagihanga witwa Rukundo Jimy yabwiye Imvaho Nshya ko hari amabwiriza abashinzwe abashinzwe ubuhinzi batanze abuza kugurishiriza ikawa muri zone umuhinzi atemerewe kuzijyanamo.

Ati: “Birashoboka ko abari gufatwa hari ibyo baba batubahirije kuko si bose bamburwa umusaruro. Mwabaza ubuyobozi ariko hari abagura ikawa mu buryo bumeze nka magendu bikaba byatuma hari izifatwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko nta muhinzi wamburwa umusaruro ahubwo ko hari abazicuruza mu buryo butemewe kandi hari amabwiriza abibuza hagamijwe kudatuma ikawa ita ubuziranenge.

Ati: “Iyo tugeze mu gihe cy’isarura ry’ikawa dushyiraho ingamba zo kugurira abaturage kandi umusaruro ntiwangirike. Dushyiraho zone aho buri muhinzi amenyeshwa uruganda ruzamugurira  n’igiciro kizwi. Hari abavangira iyo gahunda bakitwara nk’abamamyi bakajya mu baturage kugura ikawa bazijyana ahandi hatari kuri za nganda zishinzwe kuyituganya. Aba rero nibo bamburwa umusaruro kandi ntibawusubizwa uba umutungo wa Leta twarabibamenyesheje.”

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abahinzi b’ikawa bagera ku 22,445 bakorera mu Mirenge 14 igize Akarere. Umusaruro w’ikawa uboneka buri sizeni ugera kuri toni ibihumbi 20, usarurwa mu biti 13,550 ukagemurwa ku nganda z’ikawa 19 ziri hirya no hino mu Karere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA