Ingabo z’u Rwanda,(RDF) ziri muri batayo ya, RWABAT-2 zoherejwe mu butumwa bw’ amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika ,(MINUSCA) zasuzumye abarwayi 174 ndetse zinabavura indwara zitandukanye.
Icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Boali muri Sous-Prefecture ya Boali, ku wa 22 Mata 2026, aho abo barwayi bapimwe ndetse banahabwa imiti.
Ibi bikorwa bya RDF bikaba ari mu murongo w’imikoranire hagati y’inzego za gisirikare n’abaturage hagamijwe gufasha abugarijwe n’ibibazo kubona serivise z’ibanze z’ubuvuzi by’umwihariko mu bice byugarijwe n’umutekano muke.
Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Youskou Camille yashimye ibikorwa bya RDF n’umusanzu bakomeje gutanga mu mikoranire myiza n’abaturage.
Ibi bikorwa bikaba bije byiyongera ku bindi nk’ibyo byagiye bikorwa n’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino muri icyo gihugu.
Ku wa 24 Gashyantare Ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace ka Bria, na bwo zatanze serivisi z’ubuvuzi mu igororero rya Bria aho icyo gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle; Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’ u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.
Icyo gihe Umuyobozi w’ Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni (MINUSCA) n’ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ari abafatanyabikorwa bizewe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ashimangira ko guha serivusi z’ubuvuzi ari urugero rwiza rw’ubufatanye.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi yavuze ko icyo gikorwa cy’ubuvuzi gishingiye ku kubungabunga no kurinda abasivili.
Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro ku kiremwamuntu kandi biri mu ngamba zo kurinda abagororwa no gushimangira ko ubuzima bwa buri wese bukwiye kwitabwaho.
