Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino, APR VC yatangiyemo neza irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball “CAVB Men’s Club Championship 2026′ iri kubera mu Rwanda, aho yatsinze Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.
Uyu mukino wo mu itsinda A wahujwe n’ibirori byo gutangiza irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47 wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yasabye Abanyarwanda kuzaba hafi amakipe azaba ari guhatana mu minsi 10.
Ati “Iki gikombe cyageze hano, ntikizahave. Turabasaba ubufatanye bwanyu. Abakinnyi bariteguye kandi bafashijwe na Minisiteri ya Siporo, Guverinoma namwe. Iki gikombe kigomba kuguma aha”.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko kwakira CAVB Menʼs Club Championship 2026 biri muri gahunda y’ubuyobozi bw’u Rwanda bwo kwakira neza abarugana.
Ati “Kwakira iri rushanwa byerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.”
Umukino wa mbere kuri uyu munsi wahuje APR VC iri mu makipe ahagarariye u Rwanda, ikina na Black Rhinos yo muri Zimbabwe.
Warangiye iyi kipe y’Ingabo yitwaye neza kuko yatsinze iseti ya mbere amanota 25-18 iya kabiri amanota 25-10 mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-11, itangira neza Shampiyona Nyafurika.
Biteganyijwe ko amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azabona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.


