Hagaragajwe icyuho kikiri mu kwegereza abahinzi ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubukungu

Hagaragajwe icyuho kikiri mu kwegereza abahinzi ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga

ZIGAMA THEONESTE

September 27, 2026

Impuzamiryango Iharanira Amajyambere y’Ibanze (CCOAIB) yatangaje ko abahinzi bato mu Rwanda bagihura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga mu kuhira ibihingwa, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo, cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda n’abafatanyabikorwa ba Leta mu rwego rw’ubuhinzi, yateguwe na CCOAIB mu rwego rwo kurebera hamwe ahakiri icyuho mu kwegereza abahinzi ubushobozi n’ibikorwa bibafasha guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko mu kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo mu 2014 ryagaragaje ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo korohereza abahinzi kubona ibikoresho birimo ibyifashishwa mu kuhira, bikabegerezwa nibura ku rwego rw’Akarere. Icyakora, CCOAIB ivuga ko iyi gahunda itaranozwa ku buryo buhagije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, Ngendandumwe Jean Claude, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko hari icyuho cyakemurwa no kwegereza abaturage ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi.

Yagize ati: “Ibikorwa byose bikwiye kwegerezwa abaturage bibafasha ko ibikorwa byo gutanga amasoko, bikaba bito, ndetse n’ibyo abahinzi bakeneye bikabegerezwa.

Kugeza ubu biracyakorerwa ku rwego rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ni bo bashyiraho ibiciro, ni bo bashyira aho amasoko atangizwa, ni bo bahitamo ba rwiyemezamirimo bishyura ibigomba kwishyurwa, ugasanga n’ibyo bikorwa remezo bibageraho mu gihe kirambiranye ndetse n’igiciro ugasanga kiracyari hejuru.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko hakwiye kurebwa uburyo abahinzi bafashwa gukora ubuhinzi bubafasha kubona umusaruro uhagije no kwigira, aho gukomeza gushingira ku nkunganire ya Leta.

Abahinzi bavuga ko kubura ibikoresho byo kuhira bibahombya

Abahinzi bavuga ko kubura uburyo buhagije bwo kuhira bikomeje kubateza igihombo, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, aho izuba ryinshi rituma batabasha guhinga no kubona umusaruro uhagije.

Bazi Florduard, uhinga umuceri na soya muri Koperative Kaparore Intambwe ikorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko kutagira imashini zihagije zo kuhira ari igihombo gikomeye ku buhinzi bwabo.

Ati: “Imashini dufite 12 zarapfuye zose tubura ibikoresho bizisimbura ngo twuhire, aho n’impombo z’imipira zidakora neza ku buryo zidashobora kuhira neza.”

Yavuze ko kubura ibyo bikoresho bibahombya, bityo bagasaba ko bafashwa gusimbuza izo mashini kuko batabasha kuzigura ku giti cyabo, aho imwe igura hafi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Yagize ati: “Nubwo Leta itwunganira 50% ariko iyo ugiye kureba amafaranga aracyari makeya. Izo mashini zaguzwe muri 2012, urumva dukoresha za rozwari mu kuhira kandi ntabwo bimeze neza.”

Aba bahinzi bahinga ku buso bwa hegitari 180, bakaba bahingaho umuceri na soya. Bavuga ko iyo batabonye uburyo bwo kuhira, umusaruro ugabanyuka cyane.

Bazi ati: “Mu gihembwe cya B ni bwo umusaruro ugabanyuka. Nko muri iki gihembwe gishize twajyaga duhinga soya tugasarura toni 1 200, none ubu twasaruye toni 40 gusa, urumva ko ari igihombo kinini.”

Undi muhinzi, witwa Uzamukunda, wo muri Koperative imwe y’Abahinzi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yavuze ko na bo bagorwa no kubona ibikoresho byo kuhira, bigatuma bakomeza gukoresha uburyo bwa gakondo kandi ntibabone umusaruro uhagije.

RAB igiye gukomeza kwegereza abahinzi ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Uwamahoro Florence, yavuze ko Leta izakomeza ibikorwa byo kwegereza abahinzi uburyo bwo kuhira aho bahinga, kugira ngo barusheho kongera umusaruro.

Ati: “Kwegereza abaturage ikoranabuhanga mu kuhira imyaka ni urugendo bijyana n’ubushobozi buhari, twibanda ku turere twibasirwa n’izuba ryinshi, kuko hari imikoranire hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa n’abaturage kugira ngo ibyo bigerweho.”

Yavuze ko ubu Leta ishyize imbere kwita ku byanya bigega, aho hashyirwa imbaraga mu kubyaza umusaruro ibyo byanya no guteza imbere ubuhinzi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera bityo Abanyarwanda babashe kwihaza mu biribwa.

Ku bikoresho bikoresha imirasire y’izuba mu kuhira, RAB ivuga ko izakomeza gahunda yo kunganira abahinzi kugira ngo bahangane n’ingaruka z’izuba, hashingiwe ku bushobozi buhari.

Dr. Uwamahoro ati: “Hari imishinga iri muri RAB, aho Leta yunganira abahinzi kuri 50% ku bikoresho byuhira bikoresha mazutu na Lisansi, noneho na 35% ku bakoresha imirasire.”

Gahunda yo kuhira hisunzwe ikoranabuhanga ku buso buto yatangijwe mu Rwanda mu 2015, mu rwego rwo gufasha abahinzi ku giti cyabo, amatsinda y’abahinzi n’amakoperative, binyuze muri gahunda ya nkunganire ya Leta, aho Leta itanga inkunga ingana na 50% cyangwa 75% by’ikiguzi cy’ibikoresho byo kuhira imyaka.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto (SSIT), bukava kuri hegitari 24 873 mu 2024 bukagera kuri hegitari 41,031 mu 2029. Ibi bisobanuye ko mu myaka itanu ya guhunda yo guteza imbuhinzi bugezweho (PSTA 5)  hateganyijwe kongerwaho hegitari 16 158 z’ubutaka buhingwaho hakoreshejwe kuhira.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Guverinoma y’u Rwanda yateganyije ingengo y’imari ingana na miliyari 159 731,8 z’amaafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere, gutangiza no gucunga mu buryo burambye ibikorwa byo kuhira kuri ubwo buso bwiyongera mu gihe PSTA 5 izamara.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr. Uwamahoro Florence yashimangiye ko Leta izakomeza kongera imbaraga mu kuhira ibingwa kugira ngo umusaruro wiyongere
Uzamukunda umuhinzi muri Koperative ikorera mu Karere ka Muhanga yagaragaje imbogamizi ziri mu kutangira ibikoresho byo kuhira
Bazi Floduard umuhinzi wo muri Koperative yo mu Murenge wa Remera yavuze ko kubura ibikoresho byukuhira byagabanyije umusaruro wa soya uva kuri toni 1 200 bezaga ugera kuri toni 40

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA