“Bisesero, The Hills of Resistance” – Filime igiye gusohoka izagaragaza ubutwari bw’Abatutsi birwanyeho muri Jenoside
Amakuru

“Bisesero, The Hills of Resistance” – Filime igiye gusohoka izagaragaza ubutwari bw’Abatutsi birwanyeho muri Jenoside

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

October 30, 2026

Filime “Bisesero, The Hills of Resistance”, irimo gutuganywa ishingiye ku nkuru mpamo y’uburyo Abatutsi bo mu Bisesero bahanganye n’Interahamwe, abasirikare n’Abajandarume babagabyeho ibitero bagamije kubatsemba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, Richard Hall, avuga ko filime nshya yenda gushyirwa hanze yise “ Bisesero, The Hills of Resistance” igamije kugaragaza ubutwari, ubufatanye n’ubudaheranwa, ubwo Abatutsi bahanganaga n’abashakaga kubarimbura mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi filime kandi, izanafasha urubyiruko n’abanyamahanga kumenya amateka nyakuri y’ibyabereye mu Bisesero.

Iyi filime ije ikurikira iyitwa “The 600”, na yo yakozwe na Richard Hall igaragaza ubutwari n’uruhare rw’abasirikare ba FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Hall yavuze ko yatekereje gukora iyi filime kuko hari inkuru nyinshi zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikwiye kumenyekana, kugira ngo n’abazavuka mu bihe bizaza bazabashe kubona amakuru abafasha gusobanukirwa amateka y’ukuri.

Yagize ati: “Hari inkuru nyinshi cyane zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikwiye gusangizwa abandi. Ni ingenzi guhora twongera kuvugurura uko ayo mateka asobanurwa, kugira ngo ab’ibihe bizaza bazagire aho bahera hizewe, bamenye amateka nyakuri.” Yasobanuye ko “Bisesero, The Hills of Resistance” igenewe abareba filime hirya no hino ku Isi.

Mu Bisesero, ubutwari bw’abateye kurwanira ubuzima

Hall yavuze ko mu gihe cyashize filime nyinshi zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zagiye zishingira cyane ku byabereye i Kigali, ariko ko izindi zitangiye kurenza amaso uyu Mujyi zikerekana n’amateka yabereye mu byaro, aho umuco n’imibereho by’Abanyarwanda bigaragarira kurushaho.

Yatanze urugero kuri Bisesero na ‘Ben’Imana’, avuga ko izi filime zigaruka ku buzima bw’abaturage bo mu cyaro, zikerekana n’imibanire yabo. Yavuze ko filime ye nshya igamije no kwibutsa abantu imibereho y’ubufatanye n’ubusabane byarangaga Abanyarwanda mbere y’uko amacakubiri azanwa n’abakoloni.

Yagize ati: “Nta filime nyinshi zigaragaza intwari zo mu giturage, imiryango n’ubudaheranwa by’aho. Ibyo ni ubutumwa bw’ingenzi tugomba kugeza ku bantu.”

Ku bijyanye n’amateka yo mu Bisesero, Hall yavuze ko Abatutsi bagera ku bihumbi 50 bahahungiye bashaka ubuhungiro, bahanganye n’abashakaga kubica. Yasobanuye ko kurwanya abicanyi kw’Abatutsi bo muri ako gace ari amateka akomeye, cyane ko batari bemerewe gutunga intwaro.

Yagize ati: “Bisesero ni ahantu Abatutsi bagera ku 50 000 bahungiye bashaka ubuhungiro. Birara yari umuntu wari uzwi muri ako gace nk’umurwanyi n’umuyobozi. Iyo havugwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwirwanaho ntibikunze kuvugwa cyane, nyamara byari bihari mu bice bitandukanye, birashoboka ko ari cyo gikorwa gikomeye kurusha ibindi cyo kwirwanaho cyakozwe n’abaturage basanzwe, tugendeye ku kuba Abatutsi batari bemerewe gutunga intwaro, byari igikorwa cy’ubutwari budasanzwe.”

Yakomeje agira ati: “Kurwana baharanira kurokoka, ni igikorwa gikwiye kwibukwa no gushimirwa. Ni inkuru itanga icyizere kandi ikora ku mutima kumenya ko habayeho kwirwanaho, nubwo amahirwe yo kurokoka yari make cyane.”

Yavuze kandi ko muri iyi filime batagerageje guhisha urupfu n’imibabaro byageze ku Batutsi, ariko kandi ko batagamije kugaragaza iyi mirwano nk’ikintu cyo kwishimira. Ahubwo, bibanze ku budaheranwa, ubusabane n’ubufatanye mu miryango, avuga ko ari indangagaciro z’ingenzi mu muco nyarwanda. Yongeyeho ko Birara n’abari kumwe na we bakwiye guhabwa agaciro kubera ko bahagaze ku ndangagaciro nk’izo, nubwo amaherezo na bo bishwe.

Uko amateka nyakuri yahujwe n’ubuhanzi bwa sinema

Hall yavuze ko gukora filime ishingiye ku mateka nyakuri bisaba gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’ubuhanzi, kuko bidashoboka kugaragaza buri kantu kose mu gihe gito filime iba igenewe kumara.

Yasobanuye ko iyi filime iteganyijwe kumara iminota igera ku 100, bityo ko bagombaga guhitamo uko bagabanya inkuru n’umubare w’abakinnyi kugira ngo abayireba bashobore gukurikira neza ibyabaye.

Yatanze urugero rw’umuryango wa Birara, avuga ko utagaragajwe wose kubera ko wari mugari, kandi ko kugaragaza buri wese byashoboraga gutuma abareba filime batandukira mu kumenya amazina n’uruhare rwa buri muntu.

Yavuze kandi ko ibiganiro bimwe na bimwe bigaragara muri filime byongeye kubakwa hashingiwe ku bushakashatsi bakoze, kuko batari bafite ibiganiro byinshi byabayeho byanditswe uko byavuzwe ijambo ku rindi.

Gusa, yavuze ko uko ibyabaye byakurikiranye bizwi neza, kandi ko filime igaragaramo ibihe byinshi byihariye byasangiwe n’abagize itsinda ryayikoze.

Yongeyeho ko hari n’umuntu bashyize muri filime utigeze abaho mu byabaye i Bisesero, ahubwo akaba yarahanzwe n’abanditsi hagamijwe gufasha abareba gukurikirana inkuru no kugaragaza itandukaniro hagati y’icyiza n’ikibi.

Ku bijyanye no kubahiriza amateka y’abahuye n’izo ngaruka, Hall yavuze ko bagerageje kugaragaza byinshi bashingiye ku nkuru z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Epiphanie, umukinnyi mukuru urokoka muri iyo filime.

Yagize ati: “Nk’uko nabivuze haruguru, kubera ko filime ifite iminota igera ku 100 gusa, twafashe ibyemezo bijyanye n’uburyo twagombaga kuyitunganya, tugerageza gushyiramo amakuru menshi uko bishoboka kose twifashishije ubuhamya bwa Epiphanie warokotse, ari na we mukinnyi mukuru ugaragara muri filime.”

Hall yavuze kandi ko filime igaruka ku gahinda n’ubwigunge byatewe n’uko amahanga yatinze gutabara Abatutsi bari kwicwa mu Bisesero, kandi bari bategereje ubufasha bw’abaturutse hanze.

Abakinnyi b’Abanyarwanda bagize uruhare mu kunoza inkuru

Iyi filime yakozwe ku bufatanye n’abakozi baturutse mu Rwanda, Afurika y’Epfo na Kenya. Hall yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda rwagize akamaro kanini mu buryo inkuru yateguwe n’uko yashyizwe mu mashusho. Yavuze ko abakinnyi bose ari Abanyarwanda, uretse Wale Ojo ukomoka muri Nigeria.

Yagize ati: “Abakinnyi bose ni Abanyarwanda, uretse Wale Ojo ukomoka muri Nigeria, bagize uruhare mu kongera kunoza inyandiko ya filime mbere y’uko itangira gufatwa. Bahinduye bimwe mu bigize amashusho, bongera amagambo yabo mu biganiro by’abakinnyi, kandi bemererwa no gukoresha Ikinyarwanda mu bice bimwe na bimwe, nubwo filime yakozwe mu Cyongereza igamije no kugera ku isoko mpuzamahanga”.

Hall yavuze ko benshi mu bakinnyi n’abandi bakoze kuri iyi filime ari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abana babo, kandi ko bose ari Abanyarwanda bakuze mu gihe igihugu cyari mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati: “Ku bijyanye n’abagize itsinda ryose ryateguye n’abakinnye muri filime, benshi muri bo ni Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abana b’Abarokotse Jenoside. Bose ni Abanyarwanda bakuze mu gihe Igihugu cyari mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside. Kuri bo, gukora iyi filime byari ubutumwa n’inshingano ikomeye bari biyemeje. Kuba bari bafitanye isano ya hafi n’amateka yavugwagamo byatumye hari ibihe byinshi bibakora ku mutima cyane mu gihe cyo kuyikora.”

Ibihe byamugoye cyane 

Mu bihe byamugoye cyane, Hall yavuze ko harimo amashusho agaragaza umubyeyi ubwira abandi bahungiye hamwe, ko abana be bari bamaze kwicwa n’Interahamwe. Yasobanuye ko ayo mashusho ashingiye ku buhamya nyakuri bahawe, kandi ko kuyafata byari bigoye kubera uburemere yari afite.

Yagize ati: “Ni amashusho umuntu ashobora gufata rimwe gusa, cyangwa wenda kabiri. Abantu bose bakozwe ku mutima n’uburyo uwo mukinnyi yitwaye ndetse n’ukuri kw’ibyabaye, nubwo byari ibintu biteye ubwoba ku buryo bigoye kubyumva.”

Yavuze ko ayo mashusho yafashwe nijoro, maze ako kanya ibikorwa byo gufata amashusho birahagarikwa kuko nta muntu wari ugishoboye gukomeza nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa.

Filime igamije kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Hall yavuze ko iyi filime itagamije gusa kwerekana ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero, ahubwo inagamije gufasha abantu bo mu mahanga kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hakomeje kugaragara ihakana n’ipfobya ryayo.

Yavuze ko iyi filime yasuzumwe n’inzego za Leta zibishinzwe kugira ngo harebwe niba amateka agaragazwa muri yo ahuye n’ukuri.

Yagize ati: “Intego yacu irasobanutse ni ugukora filime ituma nta gushidikanya gusigara ku byabaye n’impamvu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko yizeye ko iyi filime, ikozwe mu buryo bwiza kandi ifite inkuru yumvikana, izafasha abanyamahanga gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda.

Hall yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda, cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukwiye gukura muri aya mateka isomo ry’ubutwari no kurinda ukuri.

Igihe filime izerekanirwa mu Rwanda

Nubwo amashusho atangaza [Trailer] ya ‘Bisesero, The Hills of Resistance’ yamaze gushyirwa hanze, Hall yavuze ko filime yose itararangira kandi ko uburyo izagezwa ku bayireba butaremezwa.

Yasobanuye ko ubusanzwe abakoze filime babanza kuyereka ibigo n’abashoramari bagaragaza ubushake bwo kuyerekana, kugira ngo barebe uko izakirwa n’abayireba, mbere yo gufata umwanzuro ku buryo izasohokamo.

Kugeza ubu, nta cyemezo kirafatwa ku kuba izerekanwa mu makinamico, mu iserukiramuco rya sinema cyangwa ku mbuga zitanga filime kuri murandasi.

Gusa, Hall yavuze ko mu gihembwe cya mbere cya 2027 hateganyijwe igikorwa cyihariye cyo kuyereka Abanyarwanda, barimo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’imiryango ifitanye isano n’amateka ya Bisesero nubwo itariki nyirizina itaramenyekana.

Yasobanuye ko inkuru yayo itangira igaragaza ubuzima n’imibereho y’abaturage, igakomeza igaragaza kwanga guheranwa n’amahano, ariko ikarangira mu bihe by’akaga gakomeye.

Abajijwe icyo nyuma yo gukora filime “The 600” na “Bisesero, The Hills of Resistance”, yifuza ko abayireba basigarana nk’isomo, Richard Hall yagize ati: “Nifuza ko bayivanamo isomo ry’uko ubutwari, nubwo hari igihe kubugira bigorana, ari ingenzi mu kurinda ibyo duha agaciro. Umuntu akwiriye guharanira ukuri kandi akaguhagararaho.”

Umuhanzi Andy Bumuntu ni umwe mu bakinnyi bazagaragara kuri iyi Filime aho azaba anaririmba
Wale Ojo, umukinnyi wa Filme ukomoka muri Nigeria na we azagaragara muri iyi Filime
Abakinnyi biyi Filime biganjemo Abanyarwanda cyane, ibyatumye inkuru yayo irushaho kumvikana
Richard Hall wakoze “The 600” ni we uri gukora na “Bisesero , The Battle of Resistance”.
Iyi Filime yahurije hamwe Abakozi n’Abakinnyi baturutse mu Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA