Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, cyane cyane mu Kagari ka Gahogo, bavuga ko kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 2,6 byabafashije mu koroshya ingendo, kongera umutekano no kuzamura agaciro k’imitungo yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko iyi mihanda yubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane n’iterambere ry’umujyi, aho imirimo yo kuyubaka yatwaye amafaranga miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bavuga ko mbere y’ikorwa ry’iyi mihanda bahuraga n’ibibazo byinshi birimo urwondo mu bihe by’imvura, ivumbi ryinshi mu mpeshyi ndetse n’umutekano muke waterwaga n’umwijima n’imihanda itari itunganyije.
Ntezimana Valens, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya II mu Kagari ka Gahogo, yavuze ko hari ahantu hahoze hazwiho ibikorwa by’ubujura n’urugomo, cyane cyane mu masaha y’umugoroba n’ijoro mu bihe byatambutse, ariko ubu byamaze kuba amateka.
Yagize ati: “Mbere y’uko uyu muhanda wubakwa kandi ugashyirwaho amatara, hari ahantu nko kuri Wacaba no hafi y’umunara, kuko abajura bahategeraga abaturage bakabambura ariko ubu haraka, abantu baragenda mu bwisanzure kandi nta kibazo cy’umutekano gihari nk’uko byahoze.”
Mujawurugo Sperancia, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya III, na we yavuze ko ibikorwa by’urugomo byagabanutse cyane nyuma yo gushyiraho amatara no kubakwa iyi kaburimbo.
Ati: “Hari ahantu hano hafi ya Sinyora n’ahazwi nko Kurutoki rwo hafi yo kwa Zacharia byari bigoye kuhanyura nijoro kubera abantu bahategeraga abaturage bakabambura, saa kumi n’ebyiri byabaga bigoye kuhinyuza, ariko ubu umuhanda uraka hose, nta vumbi rikiharangwa ndetse abantu bataha batekanye.”
Aba baturage bavuga ko usibye guteza imbere umutekano, iyi mihanda yanongereye agaciro k’amazu n’ubukode bwaho, bavuga ko mbere abakodesha inzu bahitaga bazivamo kubera ivumbi n’ingorane zo kuhagera, ariko ubu ibintu byarahindutse.
Ntegeyimana Bosco, umwe mu bafite inzu bakodeshwa muri Nyarucyamo ya I, yavuze ko agaciro k’inzu kiyongereye nyuma y’ikorwa ry’iyi mihanda.
Yagize ati: “Mbere inzu y’ibyumba bibiri na salon yakodeshwaga amafaranga ibihumbi 20, kandi kubona umukiriya byari ikibazo, none ubu kubera umuhanda mwiza amatara n’isuku byiyongereye, ubukode bwarazamutse bugera hagati y’ibihumbi 30 na 45, kandi abakiliya baraboneka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko kubaka iyi mihanda biri muri gahunda yo guteza imbere Umujyi wa Muhanga no kuwugira Umujyi ugezweho wunganira Kigali.
Yavuze ko nubwo imirimo itararangira burundu, umuhanda wamaze kwakirwa by’agateganyo kandi watangiye gukoreshwa n’abaturage.
Ati: “Twishimiye aho ibikorwa bigeze nubwo hakiri imirimo mike yo kunoza, umuhanda wamaze gutangira gutanga umusaruro, tuzakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo ibikorwa remezo bikomeze gutuma Gahogo isa neza kandi itere imbere.”
Yakomeje avuga ko Akarere gafite gahunda yo gukomeza kubaka indi mihanda iri mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga kandi ko atari ibikorwa bizibanda mugice cy´umujyi gusa, ariko ko hakiri gushakishwa ubushobozi bwo kuyubaka.
Nk’uko yabitangaje, Akarere gafite intego yo kubaka nibura kilometero 25 z’imihanda mu gihe cy’imyaka itanu, kuva mu 2024 kugeza mu 2029. Kugeza ubu hamaze kubakwa ibilometero birenga birindwi, nubwo ikibazo cy’ingengo y’imari kigikomeje kudindiza umuvuduko w’ikorwa ry’imwe mu mishinga iteganyijwe.
Abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje guhindura isura y’Umujyi wa Muhanga, bikongera amahirwe y’ishoramari, ubuhahirane ndetse n’imibereho myiza y’abawutuye.

