MINUBUMWE yahagurukiye guhangana n’imvugo z’urwango zijimije, zikwirakwizwa
Imibereho

MINUBUMWE yahagurukiye guhangana n’imvugo z’urwango zijimije, zikwirakwizwa

ZIGAMA THEONESTE

June 18, 2026

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko iri kuvugurura gahunda yo gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango, harimo n’izijimije zikoreshwa mu guteza amacakubiri no kubiba urwango mu baturage. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Imvugo z’Urwango.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yavuze ko gahunda iri gutunganywa izibanda ku gufasha abaturage, cyane cyane urubyiruko, gusobanukirwa no gutahura imvugo z’urwango kugira ngo babashe kuzirwanya.

Yagize ati: “Harimo kwigisha ububi bw’imvugo z’urwango, harimo no gusobanura imvugo zijimije zikoreshwa mu gushimangira amacakubiri. Harimo kandi gushimangira ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iz’ubugenzacyaha, iz’ubutabera, iza Leta na sosiyete sivile mu gukumira no guhana ababikwirakwiza.”

Mahoro yavuze ko nubwo mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakigaragara imvugo z’urwango, igisubizo kidakwiye kugarukira ku bihano gusa, ahubwo hakwiye no kongerwa ibikorwa byo kwigisha abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

Yagize ati: “Ni ngombwa gushimangira amategeko ahana imvugo z’urwango, ariko ntabwo bihagije. Hakenewe no gukomeza kwigisha abakiri bato icyo izo mvugo zisobanuye n’ingaruka zazo ku mibanire y’abantu.”

Yongeyeho ko ari ngombwa gukomeza gusobanurira urubyiruko amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo habungabungwe ubumwe bw’Abanyarwanda kandi hirindwe ikintu cyose cyasubiza inyuma intambwe igihugu cyagezeho.

MINUBUMWE yatangaje ko umushinga wo kuvugurura iyi gahunda watangiye mu mwaka wa 2026, bikaba biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2031. Uyu mushinga uzuzanya n’izindi gahunda za Guverinoma zigamije gukumira ivangura n’amacakubiri mu muryango nyarwanda.

MINUBUMWE yasabye buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurwanya imvugo z’urwango aho zigaragara hose.

Urubyiruko rwiyemeje guhashya imvugo z’urwango

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa bagaragaje ko biteguye gukomeza guhangana n’imvugo z’urwango, cyane cyane izikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bayisingize Sandrine, umwe mu baharanira kwimakaza amahoro, yavuze ko yiyemeje gukoresha ibikorwa bye mu gukangurira urubyiruko kubaka ubumwe no kwamagana imvugo z’urwango.

Yagize ati: “Umukoro wanjye ni uguhangana n’imvugo z’urwango no kwimakaza amahoro. Tugomba gukomeza gukora ibikorwa bifasha abantu gusobanukirwa ibyiza igihugu kigamije kugeraho.”

Yagaragaje kandi ko hari bamwe mu rubyiruko bashukwa n’ababatera inkunga cyangwa babaha amafaranga kugira ngo bakwirakwize imvugo z’urwango, ashimangira ko gukomeza ubukangurambaga ari imwe mu nzira zo kubikumira.

Na ho Saleh Ahishakiye, ukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byo kwimakaza amahoro no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko nubwo imvugo z’urwango zikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, urubyiruko rugenda rusobanukirwa uburyo bwo kuzirwanya no kuzamaganira kure.

Kugeza ubu, igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 93,5%, ikaba ari intambwe Igihugu kimaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego zitandukanye ziyemeje gushyira hamwe mu guhangana n’imvugo z’urwango
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Mahoro Eric, yashimangiye ko u Rwanda rukataje mu guhangana n’imvugo z’urwango

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA