Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko BK Pro League 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, ni bwo Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru igiye shampiyona izatangirira.
Ingengabihe y’uko amakipe azahura muri Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku itariki ya 4 Nzeri 2026, yarateguwe ndetse ikazashyirwa hanze nyuma y’uko hamenyekanye amakipe azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri n’azazamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Biteganyijwe ko amakipe yo muri Sudani ari yo Al Hilal SC na Al Merrikh azongera gukina muri iyi Shampiyona zikuzuza amakipe 18 nk’uko byari bimeze umwaka ushize
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 73, igakurikirwa na APR FC ifite 59, Al Merrikh SC ya gatatu ifite amanota 58 naho Rayon Sports ikaba iya kane n’amanota 51.
Amakipe arwanira kuguma mu Cyiciro cya mbere ni AS Muhanga ifite amanota 27 ku mwanya wa 17 n’amanota Rutsiro FC ya 18 n’amanota 26.

