Hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa
Imibereho

Hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 1, 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2022, kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 50, akaba ari imvura isanzwe igwa muri iki gihe.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe no mu bice bimwe by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba no mu gice cy’Amayaga.

Imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 50).

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi itatu (3), izaboneka hagati y’italiki ya 1 n’iya 4 Kamena 2022.

Imvura iteganyijwe ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

 Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bike by’Igihugu harimo íbice by’Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi.

Umuyaga wenda kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe henshi mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Gicumbi, Burera, Musanze, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi n’ibice bisigaye by’Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi.

Ahasigaye hose mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.

Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga n’ibice bimwe by’Uturere twa Ngoma na Bugesera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 24 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya degere Selisiyusi 22 na 24.

Mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Kamena igice cya mbere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA