Mu Rwanda hagiye kubera amarushanwa azahatanamo ibyiciro 58 by’abanyamwuga bahiga abandi mu myidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru, imideri n’imikino, mu rwego rwo gushimira no guteza imbere abafite ibikorwa by’indashyikirwa muri izo ngeri.
Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya mbere, aho kuri ubu azabera mu Rwanda gusa, ariko abategura bavuga ko biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere azaguka akagera no ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2026, abategura aya marushanwa bagaragaje ko umwihariko wayo ari ugutanga amahirwe no ku bantu bafite impano n’ibikorwa by’indashyikirwa ariko amazina yabo ataramenyekana cyane.
Umwe mu batekereje ku itangwa ry’ibi bihembo akaba n’umunyamwuga muri sinema Nyarwanda, Ben Rurangirwa, yavuze ko ibi bihembo bitazibanda gusa ku bantu basanzwe bazwi, ahubwo ko bizanaha umwanya abafite impano zitaramenyekana bihagije.
Ati: “Ni urubuga rugamije gushimira ibikorwa by’indashyikirwa, guteza imbere impano no kurushaho guhuza abafite uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo.”
Mu byiciro 58 bizahatana harimo iby’umuziki, filimi, filimi z’uruhererekane, urwenya, imideri, itangazamakuru, abarema inkuru kuri murandasi n’imikino.
Muri ibyo byiciro harimo Umuhanzi w’Umwaka, Indirimbo y’Umwaka, Album y’Umwaka, Video y’Indirimbo y’Umwaka, Umukinnyi wa Filimi w’Umwaka, Umukinnyi wa Filimi w’Umukobwa w’Umwaka, Filimi Nziza, Series Nziza, Umuyobozi wa Filimi w’Umwaka, Umuhanzi w’Imideri w’Umwaka, Umunyabikora wa Content/TikTok, Umunyamakuru w’Umwaka, YouTube Channel y’Umwaka na Podcast Nziza, n’ibindi.
Mu by’imikino, hazahatana ibikorwa byo muri football, basketball na volleyball, aho hazitabwa ku makipe, abakinnyi n’abatoza. Hazanatangwa ibihembo bya Icon Sportsman of the Year na Icon Sportswoman of the Year.
Abategura aya marushanwa bavuga ko mu guhitamo abazahatana hazitabwa ku mpano, imikorere, ibyo umukandida yagezeho, uruhare rwe ndetse n’umusanzu we mu nzego z’imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru n’imikino mu Rwanda.
Aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Celebrating Rwanda’s Icons”, aho abategura bagamije kwizihiza no kugaragaza abantu n’inzego bafite ibikorwa bikomeje kugira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru n’imikino mu Rwanda.


