Abahinzi b’ikawa bibumbiye muri Koperative ya Maraba bavuga ko Iterambere bamaze kugezwaho n’igihingwa cy’ikawa ryabafasha gushinga ikigo cy’imari iciriritse kikajya kibafasha kwinjiza amafaranga no kugera ku Iterambere badategereje umusaruro w’ikawa.
Abatangiranye n’iyo koperative bavuga ko batangiye ari abahinzi 70, ariko kubera ko ikawa ari igihingwa kigira amafaranga hinjiyemo n’abandi bahinzi.
Umwe mu bahinzi b’ikawa batangiranye na koperative, yagize ati: “Muri 2002 twatangiye turi 70, abagore twari 20 n’abagabo 50. Twari bake byumvikane ko n’amafaranga yari make kuko njyewe ku isizeni ninjizaga amafaranga ibihumbi 70, none ubu ninjiza asaga ibihumbi 200 ku isizeni.”
Akomeza avuga ko gutera imbere babifashijwemo no kwizigama kandi ko byabagiriye umumaro atari mu buhinzi gusa, ahubwo n’imibereho mu miryango yabo yahindutse.
Ati: “Ubu mbasha kwishyurira abana ishuri, nishyura Mituweli ku gihe, ndetse naguze n’amatungo amfasha kubona ifumbire.”
Biziyaremye Theophile, ni umucungamutungo wa koperative y’ikawa y’ i Maraba. Avuga ko abahinzi b’ikawa nubwo batangiye ari bake, ariko ibyiza by’ikawa byabagezeho bituma abandi bahinzi babagana.
Ati: “Ubu tugeze ku banyamuryango 1 598, tuvuye ku banyamuryango 70 muri 2002. Abagabo ni 800, abagore ni 759. Uretse kubona amafaranga ku isizeni akadufasha kwiteza imbere mu miryango yacu, turanizigamira ku buryo tumaze kugira ubwizigame bungana na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko aya mafaranga batayabika gusa, ahubwo bayakoresha bayaguriza abahinzi kugira ngo akomeze yunguke. Umuhinzi ufashe inguzanyo yishyura yongeyeho inyungu ya 1%.
Ati: “Ntabwo twabika amafaranga muri banki atatwungukira ni yo mpamvu tuguriza abanyamuryango ba koperative. Dufite intego yo gushinga ikigo cy’imari iciriritse kandi birashoboka.”
Mu nama yiga ku Ishoramari mu Karere ka Huye, Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika yagarutse ku gaciro ko kongerera imbaraga ibikorwa by’iterambere ry’u Rwanda mu Turere no mu Mijyi yunganira Kigali, irimo n’Akarere ka Huye kabonekamo amahirwe menshi kandi afatika y’ishoramari, anavuga ko ikawa ikwiriye kwitabwaho mu bizashorwamo imari muri aka karere.
Ati: “Ikawa ya Huye ni indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga. Ikawa y’u Rwanda muri rusange yoherezwa hanze y’igihugu igatunganywa neza, ikagaruka tukongera tukayigura iduhenze. Ariko abashoramari bashoye imari bagashinga uruganda ruyitunganya tukajya tuyohereza hanze itunganyije neza, imbere mu gihugu twayigura ku giciro gito kuko twaba twayitunganyirije.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gushyigikira abahinzi b’ikawa mu bikorwa by’iterambere kuko ikawa ari kimwe mu bihingwa byinjiriza Igihugu amadovize kuko ku itariki ya 22 Ukwakira 2026, ikawa y’ u Rwanda yaguzwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 670.000 ku kilo, ikaba ari iyo mu Karere ka Huye.

