Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi no mu byaro byiyongereyeho 15,9% muri Kanama 2026, ugereranyije na Kanama kwa 2025. Ni mu gihe muri Nyakanga 2026, ibiciro byari byiyongereyeho 13,8%.
Mu itangazo NISR yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa, ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,7%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongeraho 8,2%, mu gihe ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 19,9%.
NISR kandi yagaragaje ko ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 27,5%, mu gihe iby’amafunguro n’icumbi byazamutseho 13,7%. Ugereranyije Kanama 2026 na Nyakanga 2026, ibiciro muri rusange byiyongereyeho 2,6%. NISR iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byiyongereyeho 4,6%.
Uko ibiciro bihageze mu Mijyi
Mu mijyi gusa, ibiciro muri Kanama 2026 byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe muri Nyakanga 2026 byari byiyongereyeho 14,5%.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,3%, ibiciro by’ubukode bw’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,4%, ndetse n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 24,2%.
Ibiciro by’amafunguro n’icumbi na byo byiyongereyeho 15,6%
Ugereranyije Kanama 2026 na Nyakanga 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 1,8%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryanganaga na 3,7%.
Ku rundi ruhande, ugereranyije Kanama 2026 na Kanama 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,5%.
Mu byaro, ibiciro muri Kanama 2026 byiyongereyeho 16% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe muri Nyakanga 2026 byari byiyongereyeho 13,3%. NISR yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,8%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 7,5%, ndetse n’ibiciro by’ubukode bw’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,4%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutse cyane, bigera ku 38,8%.
Ugereranyije Kanama 2026 na Nyakanga 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 3,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byiyongereyeho 5%.