Hariho ibimenyetso byerekana cyangwa biranga igihe cyo kwizihiza Noheli birimo Igiti cya Noheli gifite amateka akomeye kuva mu binyejana bitanu ndetse n’umusaza (Père Noël) uha abana impano kuri Noheli.
Igiti cya Noheli
Inkomoko y’Igiti cya Noheli iri mu kinyejana cya 16 mu Budage, aho abakirisitu bihaye Imana bashushanyaga ibiti bitoshye biriho pome, imbuto, na buji kugira ngo bishushanye ubusitani bwa Edeni n’umucyo wa Kristo.
Mu kinyejana cya 18, umuco wari umaze gukwirakwira mu tundi duce two mu Burayi, ugenda uhinduka bitewe n’imigenzo ya buri karere.
Mu bwami bw’u Bwongereza bwa Victoria, igiti cya Noheli cyakuruye amahanga igihe Umwamikazi Victoria n’igikomangoma Albert bakundaga gutaka igiti cya Noheli mu nzu imbere.
Ishusho yabo mu binyamakuru byashushanyije yashishikarije imiryango yo mu Bwongereza ndetse na Amerika kubigana. Abanyamerika b’abimukira bazanye umuco gakondo, irimo gutaka ibiti n’ibintu bisanzwe nk’imbuto, n’imitako.
Itangizwa ry’amatara ya Noheli y’amashanyarazi mu 1882 yazanywe na Edward H. Johnson na Thomas Edison, ryazanye impinduka, bituma itara ry’ibiti rirushaho kuba ryiza kandi rikurura abantu.
Mu kinyejana cya 20 na 21, igiti cya Noheli cyahindutse igishushanyombonera cy’umuco ku Isi. Ibihugu byo hirya no hino ku Isi bigitaka bitandukanye.
Mu Buyapani, ibiti bya Noheli bikunze gutakishwa n’imitako y’amabara meza kandi bigaragara neza cyane; muri Mexico, ibiti bito byahujwe n’ibindi bihaboneka; mu bihugu bya Scandinavia, ibishushanyombonera byerekana ubwiza nyaburanga.
Kuri ubu, igiti cya Noheli kirenze ibirenze imigenzo y’idini cyangwa umuryango. Ni uruvange rw’amateka, umuco, guhanga udushya, n’ubuhanzi, hamwe n’amatara meza, imitako ifite insanganyamatsiko zitandukanye, ndetse n’imitako byerekana uburyo abantu ku Isi yose bizihiza ibihe.
Père Noël
Uko igihe cyagiye gihita, Noheli yahindutse ibirori by’umuco byuzuyemo imigenzo ikomeye n’ihererekanya ry’impano. Ishusho ya (Père Noël ari we bita Santa Claus, yatangijwe na Mutagatifu Nikola (Saint Nicholas), igaragaza ubuntu n’ibyishimo.
Santa Claus ni umusaza uba agendana igikapu cye cy’ubumaji gikururwa n’impongo, atanga impano aziha abana, babanza kwandika amabaruwa cyangwa bandika urutonde rw’ibyifuzo byabo, bategereje ibintu bitunguranye (impano).
Noheli iha icyubahiro ivuka rya Yesu, yizihiza ubumwe bw’umuryango, kuva ku matara yaka ku giti kugeza ku guseka hirya no hino ku mpano zafunguwe, no kuva ku ndirimbo za Noheli kugeza kuri filimi za Noheli, umunsi mukuru ugaragaza ibyiza mu bantu.
Ni ibirenze itariki iri kuri kalendari; Noheli ni ibyiyumvo, ibyishimo bisangiwe, kandi itwibutsa urukundo, ibyiringiro, n’ibyishimo byo gutanga.
Santa Claus azirikanwa binyuze muri filimi zikunzwe nka Home Alone, The Santa Clause, Miracle on 34th Street, Elf, na The Polar Express, zigaragaza ubuntu, ukwemera, n’igikapu cy’ubumaji bwa Noheli.
Yanagaragaye mu ndirimbo zizwi nka Santa Claus Is Coming to Town, Jingle Bells, Here Comes Santa Claus, Rudolph the Red-Nosed Reindeer na White Christmas.
