Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump
Mu Mahanga

Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump

Imvaho Nshya

October 16, 2026

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko kuba Ukraine yagabye ibitero ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro z’u Burusiya ari igisebo ndetse yikoma Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ni nyuma yuko ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026, u Burusiya, bwasenye inganda zitunganya ingufu i Kiev maze Ukraine na yo itangaza ko ku wa Kane yagabye ibitero ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro z’u Burusiya. Moscou yatangaje ko hibasiwe cyane uruganda rutunganya amabuye y’agaciro rwahiye nyuma y’igitero simusiga cyakoresheje indege zitagira abapilote na misile za Ukraine.

Donald Trump, uherutse kugirana amasezerano yo kugura peteroli y’u Burusiya na Vladimir Poutine, yatangarije Televiziyo ya Newsmax ko ibitero bya Ukraine ku nganda zitunganya ingufu z’u Burusiya ari igisebo. Yagize ati: “Ndatekereza ko bigoye gukorana na Zelensky kuruta gukorana na Poutine. Zelensky si we ukwiye kuba mu mwanya mwiza wo kuba twagirana amasezerano.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ubu ari i Buruseli mu Bubiligi agamije gushakisha uburyo bwo kurinda ikirere mu gihe u Burusiya bukajije ibitero ku rwego rw’ingufu, mu gihe Ukraine idafite ubushobozi bwo gufata ibisasu bya misile bya ‘Patriot’. Ukraine yahagaritswe ku rubuga rwa Starlink, bizayigora guhangana.”

Ukraine ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugabanya uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga ry’icyogajuru Starlink (SpaceX) no gusangira amakuru, ibyo byagaragaye nko kubangamira imikorere y’indege zitagira abapilote, ikintu cy’ingenzi mu kurwanya u Burusiya.

Elon Musk avuga ko kugenda gake k’umurongo wa gisirikare wa Starshield biterwa na Guverinoma ya Amerika, atari ikigo cye. Kiev irimo kubona ko u Burayi ntacyo bwakora mu gusimbura sisitemu za Amerika, nkuko byagaragaye mu isesengura ryakozwe na Alain de Neve, umushakashatsi mu Kigo cy’Umutekano n’Uburinzi cy’Ikigo cy’Uburengerazuba cya ‘Royal Higher Institute for Defense’ i Buruseli.

Igitero cy’indege zitagira abapilote zo mu Burusiya kuri Kharkiv cyahitanye abantu batatu, hakomereka batanu nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace, Oleh Synegubov.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo wavuze ko atari cyo gihe cyo gutererana Ukraine cyangwa gukuraho ibihano byafatiwe u Burusiya. Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi António Costa, yagize ati: “Iki si cyo gihe cyo guhagarika gufasha Ukraine cyangwa gukuraho ibihano byafatiwe u Burusiya.”

Byashimangiwe na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, ubwo yakiraga Volodymyr Zelensky, mu nama y’ibihugu 27 by’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA