RIB: Ibyo Shema Fabrice afungiwe ntaho bihuriye na FERWAFA
Amakuru

RIB: Ibyo Shema Fabrice afungiwe ntaho bihuriye na FERWAFA

SHEMA IVAN

August 13, 2026

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngonga Fabrice, ibyo akurikirikaranweho byo gutanga Sheke itazigamiye bijyanye n’imirimo ye bwite, ntaho bihuriye n’inshingano ze mu mupira w’amaguru yari asanzwe akuriye mu Rwanda.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Kamana 2026, asaba abantu ko badakwiye gukomeza guhuza itabwa muri yombi rya Shema n’inshingano yari asanzwe afite muri FERWAFA.

Mu magambo make yagize ati: “Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, iperereza rirakomeje. Ni sheki ijyanye n’imirimo yakoraga. Kugeza aho nta kindi twatangaza.”

Yunzemo ati: “Haveho n’ibindi bintu twumva by’urujijo abantu bamwe batera, bavuga ibintu bitari byo. Ubu ni bwo butumwa bwemewe. Ni imirimo ye bwite, ntaho ihuriye na FERWAFA.”

Shema yatawe muri yombi tariki ya 11 Kanama 2026, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibyo Shema Fabrice uyobora FERWAFA akekwaho, nta ho bihuriye n’umupira w’amaguru
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngonga Fabrice afungiwe gutanga sheki itazigamiwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA