Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki
Imyidagaduro

Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki

MUTETERAZINA SHIFAH

October 8, 2026

Igitaramo cyo gushimira uruhare rw’umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohanayagize mu muziki w’u Rwanda cyahinduriwe itariki mu rwego rwo kwitegura biruseho.

Ni igitaramo cyateguwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka NoopJa, akaba n’Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana aho barimo kugitegura bafatanyije n’umuryango we n’inshuti ze. 

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2026, Noopja yiseguye ku mpinduka avuga ko impamvu ari ukugira ngo imyiteguro irusheho kugenda neza.

Yanditse ati: “Bitewe n’imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru icyenewe, igitaramo cya Mariya Yohana Gala Night cyimuriwe tariki 28 Ugushyingo 2026, turimo gukora amasaha y’umurengera kugira ngo uzabe umugoroba utazibagirana wo kwishimira umuziki, umuco, icyubahiro mu muziki w’u Rwanda.”

Byari biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 24 Ukwakira 2026, kuri ubu byamaze kwemezwa ko kizaba tariki 28 Ukuboza 2026, kuko hari byinshi itsinda ririmo gutegura rigishyira ku murongo.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare inganzo ye yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NoopJa yatangaje ko kwimura igihe cy’igitaramo byatewe no kwitegura bihagije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA