Ikibazo cy’igwingira mu Nkambi ya Mahama yagabanyutseho 40%
Amakuru

Ikibazo cy’igwingira mu Nkambi ya Mahama yagabanyutseho 40%

Imvaho Nshya

March 31, 2022

Imibare y’abana bahuraga n’ikibazo cy’imirire mibi mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba yaragabanyutse ku kigero cya 40% kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2021.

Ibi byatangajwe ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children watangizaga ku mugaragaro gahunda yayo y’ibikorwa izakora kuva muri 2022 kugeza muri 2024.

Uyu muryango uvuga ko abana bazahazwaga n’imirire mibi bavuye ku 1,064 mu mwaka wa 2019 bagera ku bana 636 mu mwaka wa 2021 binyuze muri gahunda zayo z’ubukangurambaga bujyanye no gutegura indyo yuzuye.

Ni ubukangurambaga bwakozwe n’abakorerabushake b’impunzi baba mu nkambi ya Mahama, aho basura urugo ku rundi basobanura uko bategura indyo yuzuye irinda umwana kugwingira.

Marcel Sibomana, Umukozi wa Save the Children avuga ko gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021 yateguwe hashingiwe ku ngingo eshatu.

Imwe muri zo ni ukugabanya imibare y’abana bapfa bavuka.

Ibi byagezweho binyuze mu kwita ku buzima bwabo ndetse no gushyiraho gahunda yo gukangurira ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Ati: “Muri gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021, Save the Children yashakaga kugabanya imibare y’abana bapfa bavuka binyuze mu bikorwa byo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima ndetse no mu bukangurambaga bujyanye no gutegurira abana indyo yuzuye mu Nkambi ya Mahama”.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi Mukuru wa NCDA (Foto Internet)

Raporo y’isuzuma ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga yasohotse mu 2021, yagaragaje ko Save the Children yagize uruhare rugaragara mu igabanyuka ry’imibare y’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu mu Nkambi ya Mahama.

Bavuye kuri 26% muri 2019 bagera kuri 24.4% muri 2021. Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’abana bafite ibibazo by’imirire mibi bavuzwa bataha iwabo, aho bavuye kuri 75% mu mwaka wa 2019 bakagera kuri 90.7% mu 2021.

Nadine Umutoni, Umuyobozi wa NCDA avuga ko Save the Children yagize uruhare rufatika mu guteza imbere amarerero y’abana bato ndetse no kwita ku buzima bw’umwana kuva akivuka binyuze mu kongerera ubumenyi Inshuti z’Umuryango ndetse n’abafashamyumvire mu buzima.

Ati: “Ndagira ngo mbashimire umusanzu mugira mu kubungabunga umwana binyuze mu burere bw’abana bato, kurinda abana, ndetse no kwita ku buzima bw’umwana kuva akivuka kugeza ku myaka itanu.

Ariko kandi mwagize n’uruhare mu gutegura amategeko arengera umwana mu Rwanda ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo”.

Ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children, na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta butuma abana baba mu Nkambi ya Mahama barushaho guhabwa serivisi zinoze zijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwabo.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi ashimangira ko muri gahunda y’ibikorwa, uyu muryango uzashyira mu bikorwa mu guteza imbere uburere n’ubuzima bw’abana bato kuva muri 2022 kugeza muri 2024.

Hatangazwa ko hazubakwa ibitaro bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zo kubaga ababyeyi bagiye kubyara aho kubohereza mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe, ibi bikazagira uruhare rufatika mu kugabanya imibare y’abana bapfa bavuka mu nkambi ya Mahama.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana Save the Children Rwanda, wari wateganyije ko kuva mu 2019 kugeza 2021, abana bo mu nkambi ya Mahama bari bafite ikibazo cyo kugwingira bari kugabanyuka bakagera kuri 52%.

Ubushakashatsi ku mibereho yo mu ngo (RDHS 2019-2020) bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira bangana na 33%.

Ni mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira baba baragabanyutse bakava kuri 33% bakagera kuri 19%.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi (Foto Thicien)

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA