Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Liberia
Siporo

Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Liberia

SHEMA IVAN

September 25, 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze iya Liberia ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 warebwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, witabirwa n’abakunzi b’Amavubi basaga ibihumbi 40.

Amavubi yatangiranye imbaraga nyinshi bidatinze ku munota wa gatatu gusa Biramahire Abeddy yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Leroy Jacques Mickels.

Iyi kipe yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Joy-Lance Mickels ari ku murongo w’urubuga rw’amahina umupira ukurwamo neza n’ubwugarizi bwa Liberia.

Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.

Mu minota 34, Leroy Jacques Mickels yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira wamusanze hirya mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kuva kuri Byiringiro Gilbert ukabanza gukorwaho na Joy-Lance Mickels, ahita awushyira mu rushundura.

Nyuma y’iminota ine y’inyogera Sylvanus Nimely yishyuriye Liberia igitego kimwe ku mupira wananiwe gukurwaho n’ubwugarizi bw’Amavubi uvuye muri koruneri.

Ku munota wa 43, Amavubi yabonye Penaliti yavuye ku ishoti ryatewe na Mugisha Bonheur ari mu rubuga rw’amahina, umukinnyi wa Liberia ashyiraho ukuboko.

Iyi penaliti yatewe na Joy-Lance Mickels atsindira Amavubi igitego cya gatatu ndetse yandika izina rye mu batsindiye Amavubi.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi y’u Rwanda itsinze Liberia ibitego 3-1.

Mu igice cya kabiri, Liberia yatangiranye impinduka Ayoub Kosiah, Jimmy Farkarlun na Kpah Sherman basimbura Sylvanus Nimely, Sabastin Teclar na Philip Tarnue.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe gusatira izamu ry’Amavubi harimo uburyo bukomeye bwakuwemo na Byiringiro Jean Gilbert, akura umupira ku izamu uri hafi kujyamo.

Ku munota wa 57, Amavubi yashoboraga kubona igitego cya kane, ku ishoti rikomeye ryatewe na Leroy Jacques ari mu rubuga rw’amahina, ariko umupira ufata umutambiko uvamo, myugariro wa Liberia ahita awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 60, Liberia yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma yaho Kpah Sean Sherman, yeretswe ikarita itukura akiniye nabi Mugisha Bonheur aho yamukandagiye.

Ku munota wa 67, Umutoza w’Amavubi Stephen Constatine yakoze impinduka Biramahire Abeddy na Leroy Jacques Mickels basimburwa Nshuti Innocent na Iradukunda Elie Tatou.

Mu minota 70, Amavubi yakomeje kwiharira umupira akinira cyane mu kibuga cya Liberia, ariko atari hafi y’izamu.

Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Liberia ibitego 3-1, atangira neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa 29 Nzeri 20026, rwakirwa na Cap-Vert i Praia.

Undi mukino uteganyijwe muri iri tsinda Mali irakira Cap-Vert i Bamako kuri Stade du 26, kuri uyu wa Gatanu, saa tatu z’ijoro.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga muri Stade Amahoro
Perezida Kagame aganira na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Perezida Paul Kagame yarebye umukino Amavubi y’u Rwanda yatsinzemo Liberia mu gushaka itike ya CAN 2027
Biramahire Abbedy yishimira igitego cya mbere yatsinze kakiri kare
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi Liberia yabanje mu kibuga
Joy-Lance Mickels yishimira igitego yatsindiye Amavubi ku nshuro ya mbere
Leroy-Jacques Mickels yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA