Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imishahara yongerewe n’imyanya mishya y’akazi biri mu mavugurura yakozwe mu miterere y’imiyoborere y’Akagari, agamije guteza imbere imibereho myiza y’abakozi no kwihutisha itangwa rya serivisi ku baturage.
Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage (HCSD), umwanya mushya washyizweho ni Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, wahoze witwa Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDO).
Mu Tugari turi mu Turere tw’Imijyi, uwo mwanya witwa uw’Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mijyi.
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Rushisha Charles, yasobanuye impamvu z’impinduka zakozwe mu miyoborere y’Akagari. Yagize ati: “Impinduka ziri gukorwa ku Kagari ziri mu buryo bubiri. Icya mbere zirimo gukorwa mu Turere 27, ntabwo ari Uturere 30 turimo n’Umujyi wa Kigali na byo igihe cyabyo kizagerwaho.
Yunzemo ati: “Mu Turere two mu cyaro tugabanyijemo ibice bibiri. Hari utwo twita utw’imijyi n’utuyunganira utwo ni 11”.
Utwo Turere twunganira Kigali, harimo Bugesera, Muhanga na Rwamagana na two twashyizwemo abo bayobozi.
Hari kandi Uturere tw’Imijyi turimo Musanze, Nyagatare, Rubavu, Kirehe, Karongi, Rusizi, Kayonza, na Huye. Mu Turere tw’icyaro harimo Gatsibo, Burera, Gicumbi, Gakenke, Rulindo, Nyamagabe, Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.
Rushisha asobanura ko mu mpamvu zatumye habaho impinduka mu miyoborere y’Akagari harimo kuba abaturage bagatuye bariyongereye aho mu 2006 ubwo twashyirwagaho, hari gatuwe n’abagera ku 4 000 mu gihe kuri ubu babarirwa mu 7 100 mu gihe biteganyijwe ko mu 2035 bazaba bageze ku 8 100.
Ati: “Ni ugushaka uburyo babayobora kandi neza, binyuze muri za serivisi z’imibereho myiza n’ubukungu.”
Gushaka no gushyira mu myanya abakozi bo ku rwego rw’Utugari birakomeje mu Turere
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje imyanya 2 274 igomba kuzuzwa, irimo 586 y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, 931 y’Abakozi bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu na 757 y’Abakozi bashinzwe Iterambere n’Imibereho y’Abaturage.
Uyu mukozi uri ku rwego rw’akazi rwa 9.II ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imibereho myiza y’abaturage, zigamije gukemura ibibazo byabo, harimo gukurikirana gahunda zigamije gukumira no kugabanya imirire mibi n’igwingira mu bana ku rwego rw’Akagari, na gahunda zigenewe urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.
Akora igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za siporo, guhangaudushya, gusuzuma no guteza imbere impano.
Mu rwego rw’uburezi, akurikirana gahunda zirebana n’uburezi, gusoma no kwandika ku bantu bakuru no gutanga ibiribwa by’abanyeshuri ku mashuri.
Yita ku bipimo by’ingenzi bigaragaza uko uburezi buhagaze mu Kagari, birimo abana bata ishuri, umubare w’abiyandikisha mu mashuri, abiga, abangavu baterwa inda n’uruhare rw’ababyeyi mu bikorwa by’amashuri.
Akora kandi igenzura ry’ingamba zigamije kurandura imyitwarire idahwitse mu rubyiruko n’abandi baturage bo mu Kagari.
Mu bijyanye n’ubuzima n’iterambere ry’abana bato, akurikirana gahunda zirebana n’ubuzima, isuku n’isukura, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) mu Kagari.
Akusanya akanahuza amakuru yizewe ajyanye na gahunda zihariye z’imibereho myiza, ubuzima n’uburezi, akanategura raporo akoresheje uburyo n’ikoranabuhanga byabugenewe mu kubungabunga amakuru.
Mu bijyanye no gukangurira abaturage kwitabira gahunda, ategura ibikorwa byo kubakangurira kwita ku mibereho myiza, uburezi, ubuzima, uburenganzira bw’abana n’imirire myiza ku rwego rw’Akagari.
Afasha kandi kumenya abaturage bujuje ibisabwa kugira ngo bafashwe muri gahunda zo kurengera imibereho myiza, akifashisha ibikoresho byabugenewe n’urutonde rw’abaturage, hagamijwe kubafasha kwivana mu bukene mu buryo burambye.
Uyu mukozi ashyigikira kandi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’Akarere, zirimo Ingamba z’Iterambere ry’Akarere na Gahunda z’Ibikorwa by’Umwaka, mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage n’imari ya muntu mu Kagari.
Mu byangombwa bisabwa ku bashaka uyu mwanya harimo impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A0), impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri makuru yihariye (Advanced Diploma) cyangwa impamyabumenyi ya A1.
Uyu mukozi ashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ubuhinzi n’umutungo kamere, imiturire, ibikorwa remezo, guhangana n’ibiza no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu ku rwego rw’Akagari.
Akusanya kandi agatanga amakuru y’ibanze ku bukungu bw’Akagari, agaragaza ubushobozi gafite mu bikorwa by’ubukungu, anagenzura imikorere ya za koperative n’amatsinda yo kwizigama.
Ashishikariza urubyiruko, abagore n’itsinda ry’abaturage batishoboye kwihangira imirimo no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Akurikirana kandi akanashyigikira abakorera ibikorwa by’ubukungu mu gace k’Akagari, barimo imiryango itari iya Leta (NGOs), abikorera na koperative, hagamijwe kongera umusaruro no korohereza ibicuruzwa kugera ku masoko.
Anakurikirana ibikorwa by’amatsinda y’abakorerabushake n’abandi bafatanyabikorwa bakora ibikorwa by’ubukungu.
Uyu mukozi ahuza kandi akanakurikirana ibikorwa byo gukangurira abaturage kwiteza imbere mu bucuruzi no kwishyura imisoro.
Akurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’Akarere, zirimo Ingamba z’Iterambere ry’Akarere (DDS) na Gahunda z’Ibikorwa by’Umwaka, ku rwego rw’Akagari.
Akurikirana kandi ibikorwa byo gukumira ibiza no gufasha abaturage n’ahantu byangijwe n’ibiza kongera kwisuganya.
Mu nshingano ze harimo gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurinda amashyamba mu Kagari, gukurikirana imishinga y’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) n’iy’iterambere ry’ibikorwa remezo mu Kagari. Ashobora no guhabwa izindi nshingano n’umuyobozi we
Mu byangombwa byemerwa ku bashaka uyu mwanya harimo impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, Advanced Diploma, zimwe mu mpamyabumenyi zo ku rwego rwa A1 cyangwa A0, ndetse n’impamyabumenyi ya A2 mu masomo ayo ari yo yose.
Umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uri ku rwego rw’akazi rwa 8.II, kandi ugengwa na Sitati y’Abakozi ba Leta. Uwashyizweho ashinzwe guhuza no gushyira mu bikorwa imirimo ya buri munsi y’imiyoborere y’Akagari.
Imwe mu nshingano ze z’ingenzi ni ukureba ko umutekano w’abaturage ku rwego rw’Akagari wubahirizwa, harimo guhuza ibikorwa by’irondo n’ubundi bufatanye bw’abaturage mu kwicungira umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ahuza kandi ibikorwa by’iterambere no guhanga udushya, akanakangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta.
Ahuza kandi ibikorwa bigamije kongera amafaranga yinjira mu nzego z’ibanze, akanakurikirana imikorere ya Komite ishinzwe ubutaka ku rwego rw’Akagari.
Ashinzwe gufasha abaturage gukoresha ubutaka mu buryo bukurikije igishushanyombonera cy’Akarere (District Master Plan) cyangwa ibindi bishushanyombonera byemewe, ndetse no gukumira no kurandura ikoreshwa ry’ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’inyubako zubakwa nta burenganzira. Uyu mwanya urimo n’inshingano zikomeye z’ubuyobozi n’icungwa ry’inyandiko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa akora nk’umwanditsi w’irangamimerere, agatanga serivisi zijyanye no kwandika no kwemeza ibijyanye n’irangamimerere ry’abaturage.
Abika inyandiko zose z’Akagari, akanandika ibyemezo n’iby’ingenzi byavugiwe mu nama za Komite Nyobozi y’Inama Njyanama y’Akagari ishinzwe Iterambere.
Agenzura kandi imicungire myiza y’umutungo wa Leta uri mu Kagari, agahuza ibikorwa byo gukusanya amakuru y’ibanze agaragaza uko Akagari gahagaze, akayoherereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Mu bijyanye n’igenamigambi na raporo, ahuza ibikorwa byo gutegura igenamigambi no gutanga raporo ku rwego rw’Akagari, akareba ko raporo zose zisabwa ubuyobozi bw’Akagari zitangwa ku gihe.
Ashinzwe kandi kureba ko ibikorwa n’itangwa rya raporo by’inzego n’abafatanyabikorwa bakorera mu Kagari bihuzwa neza. Abo barimo amatsinda y’abakorerabushake, imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi bafatanyabikorwa.
Ahuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha zisumbuye ku Kagari.
MINALOC yatangaje ko ayo mavugurura azageza mu 2035, aho icyo gihe hazasuzumwa niba bikenewe ko hakorwa izindi mpinduka mu miyoborere y’Akagari.

