Imyigaragambyo i Goma yamagana ihohoterwa rikorerwa abagore
Mu Mahanga

Imyigaragambyo i Goma yamagana ihohoterwa rikorerwa abagore

KAYITARE JEAN PAUL

March 2, 2024

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu cyumweru gitaha, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harabarurwa abagore bagera ku bihumbi 25 bamaze gufatwa ku ngufu kuva intambara yubuye muri icyo gihugu mu myaka mike ishize, itangiye.

Radio Ijwi rya Amerika ryatangaje ko muri abo bagore, 87% ari abo mu Burasirazuba bw’igihugu biganjemo cyane abari mu bice byibasiwe n’intambara.

Ku wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, abagore amagana bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ibikorwa bibi bibakorerwa by’umwihariko ibirimo gufatwa ku ngufu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA