Indirimbo InshaAllah ya The Ben yajuje miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube
Imyidagaduro

Indirimbo InshaAllah ya The Ben yajuje miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube

MUTETERAZINA SHIFAH

November 2, 2026

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin ,wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben, akomeje kugaragarizwa urukundo n’abakunzi b’ibihangano bye aho kuri ubu indirimbo ye ‘InshaAllah’ yujuje miliyoni 10 z’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’amezi abiri. 

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze ku wa 15 Kanama 2026, yakiriwe neza kuva ku munsi wa mbere, kuko mu masaha 48 gusa yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,1 kuri YouTube. Ibi byatumye The Ben aca agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy binyuze mu ndirimbo ye ‘My Vow’, na yo yari yarageze kuri miliyoni imwe mu minsi ibiri nyuma yo gusohoka mu 2021.

Nyuma y’aho, InshaAllah yakomeje kwiyongera mu bayireba, ku buryo ku wa 10 Nzeri 2026 yari imaze kugera kuri miliyoni eshanu. Icyo gihe The Ben yari yaratangarije itangazamakuru ko niramuka igeze kuri uwo mubare azahita ashyira hanze indi ndirimbo.

Ibyo yabivuze ubwo yari asabwe gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi Israel Mbonyi na we ukunzwe n’abatari bake mu bakurikiranira hafi iby’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Icyo gihe The Ben yagize ati: “Inshallah nigeza kuri miliyoni 5 z’abayirebye turarekura indi irenze. Imana ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Icyakora, ubwo iyo ntego yari igezeho, The Ben yahinduye icyemezo, asaba abakunzi be gukomeza kureba iyi ndirimbo kugeza igeze kuri miliyoni 10, aho guhita ashyira hanze indi nshya.

‘InshaAllah’ yujuje uwo mubare w’abamaze kuyireba ku mugoroba w’itariki 1 Ugushyingo 2026, yari imaze kurenga miliyoni 10 z’inshuro imaze kurebwa kuri YouTube, ikaba yari imaze igihe kiri munsi y’amezi atatu isohotse.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeat, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo. Igaragaramo ubutumwa bushingiye ku rukundo, aho The Ben aririmba ku musore wifuza kubana n’umukobwa akunda, akamwizeza ko Imana nibyemera azamwambika impeta bakubaka urugo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kurenga miliyoni imwe mu masaha 48, The Ben yavuze ko kwakirwa neza kw’iyi ndirimbo ari ishema kuri we no ku bo bakorana, ndetse ko ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakunda umuziki ukorwa n’abahanzi babo.

Yagize ati: “Ibi binyereka ko Abanyarwanda bakunda umuziki ukorwa n’abahanzi babo, bikaduha imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”

Kugeza ubu, iyi ntsinzi yongeye kugaragaza uruhare rwa YouTube mu kumenyekanisha umuziki Nyarwanda no kwerekana uko indirimbo z’abahanzi zakirwa n’abazikurikira mu Rwanda no hanze yarwo.

Indirimbo ‘InshaAllah’ yashyizwe ku muyoboro wa YouTube, ku wa 15 Kanama 2026. Mu bijyanye no kuyitunganya, The Ben yafashijwe na Producer MadeBeat wayikoze mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo. The Ben kandi yavuze ko Diez Dola, Kevin Kade na Confy bagize uruhare mu migendekere y’ikorwa ry’uyu mushinga.

The Ben yaciye agahigo kari gafitwe na Meddy

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA