Inyungu fatizo ya BNR yiyongereyeho 1%, yitezweho kugabanya ibiciro ku isoko
Ubukungu

Inyungu fatizo ya BNR yiyongereyeho 1%, yitezweho kugabanya ibiciro ku isoko

KAMALIZA AGNES

May 21, 2026

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo yayo iva kuri 7.25%, igera ku 8.25% ni ukuvuga izamuka rya 1%, mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, bikomeje gutumbagira umunsi ku wundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, BNR yasobanuye ko ibiciro ku masoko byarenze mu mbago ziri hagati ya 2%-8%, ubu bikaba bigeze kuri 13%, kandi ibyo bishimangira ko ku isoko biremereye umuguzi. BNR ivuga ko mu rwego rwo kugaruka muri za mbago ibiciro ku isoko bitagomba kurenga; yazamuyeho inyungu fatizo 1%.

Kuzamura inyungu fatizo n’igabanyuka ry’ibiciro ku masoko bihurira hehe?

Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR, Prof. Kasai Ndahiriwe asobanura ko kuzamura inyungu fatizo bituma amabanki y’ubucuruzi afata ingamba agatanga inguzanyo zikenewe. Avuga ko ibyo bituma amabanki afata ingamba zo gutanga inguzanyo z’igihe kirekire kandi z’imishinga ifatika ifitiye ubukungu akamaro; ntatange za nguzanyo za hato na hato cyangwa z’ibirori.

Ati: “Inguzanyo zidatangwa muri ibyo bihe n’inguzanyo za hato na hato, ibintu ushobora kugura by’akanya gato, inguzanyo z’ibirori, ubukwe, ariko inguzanyo zijyanye n’ibirambye kuko bitaba bigarukira muri ibyo bihe ibiciro bitameze neza zo zikomeza gutangwa.”

Prof. Ndahiriwe akomeza asobanura ko iyo bigenze bityo bituma umubare w’abafata inguzanyo ugabanyuka kuko inguzanyo ziba zihenze bigatuma amafaranga abantu bafite yo kugura ibintu by’inyongera agabanyuka bakagura iby’ingenzi andi bakayazigama muri banki.

Nyuma yuko amafaranga agabanyutse mu baturage babura ubushobozi bwo kugura ibitari ngombwa bigatuma abacuruzi babura abaguzi kandi ibicuruzwa bihari, bigatuma bagabanya ibiciro ngo babone ababahahira.

Yongeyeho ati: ”Niba amabanki ajya gutanga inguzanyo agashungura kuko turi mu bihe bisaba ubushishozi, no ku masoko ibisabwa biragabanyuka kuko nta bantu bajyaga muri banki baka inguzanyo za hato na hato n’ibyo bagura biragabanyuka bitume bidashyira igitutu ku masoko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugabanyuke kuko ababona amafaranga bagabanyutse.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko muri Mata 2026, byiyongereye ku kigero cya 13% mu Mujyi, mu gihe mu cyaro byiyongereye 10.6% ugereranyije n’ukwezi nk’uko k’umwaka ushize.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye avuga ko politiki y’ifaranga ifasha kugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro utarenga mu mbago hagati ya 2-8% , ariko ubu bigaragara ko byamaze kurenga izo mbago ariko ingamba zihari zizatuma bisubira ku murongo.

Ati: ”Tubona ko ubu warenze muri za mbago 8%, ugeze kuri 13% mu iteganyamibare bigararagara ko uyu mwaka mu mpuzandengo dushobora kugera uwo muvuduko ugeze kuri 13.9%, ubushobozi bw’umuguzi buba bugabanyutse kubera ko ibiciro ku masoko biba byiyongeye kandi natwe turabibona. Aho rero nka BNR ntabwo wabirebera gusa ahubwo duhita dufata ingamba kugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugabanyuke.”

Soraya yongeyeho ko itaganyamibare ryerekana ko bitewe n’ingamba zafashwe, ingamba Leta igenda ishyiraho byose bitanga icyizere ko mu 2027, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzamanuka ukagera kuri 7%.

Si ubwa mbere ibiciro byarenga imbago u Rwanda rwihaye kuko no mu 2022, byarazamutse bigera kuri 20.1% nkuko byemezwa na BNR. Icyo gihe byari byatewe n’umusaruro muke w’ubuhinzi, intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga byiyongera ndetse n’ibiciro by’ifumbire.

Byatumye BNR ifata umwanzuro wo kuzamura inyungu fatizo iva kuri 4.5% igera kuri 7.5%, ndetse Leta y’u Rwanda ishyira nkunganire ku biciro by’ifumbire na peteroli bituma ibiciro bigaruka muri za mbago hagati ya 2-8%.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko kuzamura inyungu fatizo ikagera kuri 8,25% yitezweho kugabanya ibiciro ku masoko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA