Umunsi w’inka ni igikorwa kigaragaza akamaro k’inka mu mibereho y’Umunyarwanda, kandi ifite uruhare ntagereranywa kuko ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’Umunyarwanda, haba mu mibereho myiza, mu bukungu, mu mibanire n’ibindi. Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi, mu Karere ka Rubavu, ubwo hizihizwaga umunsi w’inka.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Ndorimana Jean Claude, yagaragaje ko uruhare rw’inka mu mibereho y’Abanyarwanda ari ntagereranywa kuko ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’Umunyarwanda.
Yagize ati: “Inka ni umurage w’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko kuva ku bakurambere bacu inka yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubukungu; kandi ibyiza by’inka twese tubiziranyeho, harimo kuduha amata atuma tugira ubuzima bwiza cyane cyane kwirinda kugwingira kw’abana; inka iduha amafaranga, iduha ifumbire bigatuma tweza imyaka myinshi, inka kandi zihuza imiryango binyuza mukuzitanga nk’inkwano cyangwa se kugabirana hagati y’inshuti.”
Yagarutse ku kuba umubare w’inka waragabanyutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati: “Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaruye inka mu Rwanda nyuma y’uko inyinshi zari zishwe zikaribwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu Gihugu ahagana mu 1999 habarurwaga inka zitarenga ibihumbi 170 ariko uyu munsi habarurwa inka zirenga miliyoni 1,7. Girinka yonyine imaze gutanga inka zisaga ibihumbi 600.”
Ndorimana kandi yagaragaje ko uko inka ziyongereye, icyororo kikavugururwa n’umukamo wazamutse. Ati: “Kuvugurura ubworozi bw’inka ariko by’umwihariko gahunda ya Girinka byatumye ingano y’umukamo Igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332,000 ku munsi mu 2005 ugera kuri litiro miliyoni 2,9.
N’ubwo umukamo wakomeje kwiyongera ariko ntituragera aho twifuza kuko aborozi baracyakama amata make ugereranyije n’ubushobozi bwo gukamwa inka tworoye zifite.”
Turacyakeneye kuzamura ikigereranyo cy’amata ku mukamo w’amata ndetse n’ingano y’amata Umunyarwanda ku mwaka kuko ikigereranyo gisaga ho gato l 75 ku munyarwanda ku mwaka ariko ikigereranyoo cya OMS kigaragaza ko mu bihugu biteye imbere umuntu anywa litiro 200 ku mwaka, turacyafite urugendo.
Bamwe mu baturage batari bafite inka bagabiwe kugira ngo zibafashe guhindura ubuzima, bashimye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwabatekerejeho, bavuga ko umunsi w’inka ari umunsi w’ibyishimo n’umunezero kuri twe, kuko tugiye gukora uko dushoboye kugira ngo bakomeze korozanya.
Uwiragiye Fatuma wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Rambura yavuze ko yari asanzwe azi ko umunsi w’inka ubaho, kandi ko yishimiye ko yahawe inka izamufasha kwiteza imbere no kunoza imirire. Ati: “Baduhaye inka kuri uyu munsi bivuze kunteza imbere mu rugo, kunywa amata, ifumbire kuko nabibonaga mbiguze. Ubu abana bagiye kujya bajya ku ishuri banyoye amata.”
Musabimana Jean Marie, utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Rambura yavuze ko yabonaga amata n’ifumbire bimugoye, ariko ko ubwo abonye Inka agiye koroherwa. Ati: “Kuba mbonye inka biranshimishije, nabonaga ifumbire bingoye hari igihe narumbyaga, kugira ngo mbone ifumbire nahiriraga umuntu, we akampa ifumbire. Najyaga nka rimwe mu cyumweru ngura akalitiro, mfite umwana wiga ku kigo, yumvaga abana b’abaturanyi bavuga ko banyoye amata, uwanjye akavuga ati ‘papa wazaguze inka nanjye nkajya nywa amata, nkaba uwa mbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper yavuze ko kwizihiza umunsi w’inka bifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda, mu mateka y’u Rwanda kandi ko atari uburyo bwo kwizihiza umunsi mukuru gusa. Ati: “Ibirori bifite impamvu ifatika, iyo habaye ubukwe, ibindi birori bikomeye bijyana no kugabira, kwishimira ibyagezweho kandi inka iza ku isonga mu mpamvu zituma haba ibirori Abanyarwanda twibonamo.
Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu, tuyifata nk’ikimenyetso cy’icyubahiro, cyo guteza imbere imirire myiza, inka nk’inkingi y’umuco nyarwanda, ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo nk’inkingi ya mwamba ituma ubuhinzi bushoboka kandi by’umwiharimo mu Karere ka Rubavu inka n’inkingi y’ubukerarugendo n’ibindi.”
MINAGRI irashishikariza buri mworozi kuvugurura uburyo yororamo yita ku kugaburira inka igahaga kandi igahabwa amazi ahagije (inka y’umukamo ibarirwa nibura hagati ya litiro 60-120 ku munsi, ubundi umuntu ateganya nibura hagati ya litiro 3-5 z’amazi kuri litiro 1 y’amata.
Kwita ku buzima bw’inka uhereye ku isuku mu kiraro, kuyivuza ku gihe igihe igize ikibazo kuko aborozi begerejwe abavuzi b’amatungo bikorera ku giti cyabo, bakanabafasha mu gutera intanga; kwita ku bwishingizi kuko Leta itanga nkunganire ku kiguzi cy’ubwishingizi ingana na 40% umworozi agatanga 60%.
Amatungo agomba kurindwa indwara zirimo ifumbi y’amabere y’inka kuko ari ikibazo gikomeye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyane mu cyanya cya Gishwati aho muri iyi minsi amata agemurwa hafi 60% apimwa ntiyakirwe kubera icyo kibazo.
Kwizihiza umunsi w’inka bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umunsi w’Inka mu Nganji za Rubavu, Umurage dukomeyeho’, akaba ari umwihariko watekerejwe n’Akarere ka Rubavu.






