Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), yatangiye inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (The Eastern Africa Standby Force – EASF) nyuma y’ihererekanya bubasha n’Umunyakenya Brig Gen Paul Kahuria Njema usoje manda y’imyaka itatu kuri uwo mwanya.
Umuhango w’ihererekanya bubasha wabereye kuri Minisiteri y’ingabo ya Uganda iri i Mbuya muri Kampala, ku wa 20 Gicurasi 2026, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF, Jacob Marksons Oboth.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2020; ibiro bye bizaba biri i Nairobi muri Kenya akaba agiye kuyobora umutwe wa EASF usanzwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi baturuka mu bihugu 10 byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba birimo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudan na Comoros.
Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Jacob Marksons Oboth, yashimiye Brig Gen Njema wari Umuyobozi w’uwo mutwe, uruhare yagize mu kuwuteza imbere, kunoza icungamutungo n’imiyoborere myiza, asaba Brig Gen Rwivanga umusimbuye, gukomereza muri uwo mujyo.
Yagize ati: “Ugiye gutera ikirenge mu cye ariko ntabwo usabwa kugendera ku byo yagezeho gusa ahubwo tukwitezeho byinshi kandi umuryango witeguye gukorana nawe mu bumwe, ubunyamwuga no kugira intego imwe.” Yasabye Brig Gen Rwivanga gukoresha ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhanga udushya, imyitwarire iboneye no kongera kubaka inzego kugira ngo ibikorwa bya EASF birusheho gukomera.
Yagize ati: “Uko uteye n’ubushobozi bw’inzego uyoboye bizakenerwa cyane mu gushaka ubushobozi, cyane cyane buturutse mu bihugu binyamuryango, bitewe n’ibihe Isi irimo bisaba ko ibihugu n’imiryango byigira.”
Oboth yasabye Brig Gen Rwivanga guca impaka zibazwa kuri uwo muryango niba ukora koko cyangwa ari ku izina, agaragaza ko bafatanyije uwo mutwe bazawongerera ubushobozi bwo gukorera Afurika y’Iburasirazuba mu buryo bwizewe kandi butanga umusaruro.
Oboth yamusabye kongera icyizere, imbaraga ndetse n’ubushobozi bwa EASF bwo kwigira mu gihe inkunga z’amahanga zigenda zigabanyuka. Yagaragaje ko ibyo bisaba ko uyu mutwe ushaka uburyo bwo kwishakamo ubushobozi ndetse ibihugu biwugize bikarushaho kwigira.
Mu ijambo rye Brig Gen Rwivanga yasezeranyije imiyoborere inoze no gukorera mu mucyo, avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Karere ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo birimo iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe no kubona ubutabazi.
Yashimangiye ko EASF yiyemeje gufasha ibihugu binyamuryango mu bihe by’ibiza nk’imyuzure, amapfa, ibyorezo ndetse n’abavanwa mu byabo, avuga ko kongerera ubushobozi EASF bizatuma irushaho kuba urwego rw’umutekano rwita ku baturage.
Umutwe wa EASF washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe (AU) hagamijwe ko Afurika yikemurira ibibazo by’umutekano biyireba, ushobora koherezwa mu gihe kitarenze iminsi 14 guhosha intambara, gutababara aho rukomeye cyangwa kurengera abaturage mu gihe habaye amakimbirane akomeye.
Nubwo AU ari yo yatazanye icyo gitekerezo cyo gushinga EASF ariko bishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba(EAC) ndetse ni umwe mu mitwe itanu y’ingabo zihora ziteguye gutabara yashyizweho na AU.
Mu nama ya AU yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo mu 2002, yemeje ishyirwaho ry’Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara (ASF, Africa Standby Force) nk’umwe mu bafatanyabikorwa wo gukomeza guteza imbere gahunda yo kwimakaza amahoro n’umutekano muri Afurika izwi nka ‘African Peace and Security Architecture, APSA.
ASF yari igamije ko uturere dutandukanye twa Afurika tugira imitwe itanu y’ingabo zihora ziteguye haba; Afurika y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Afurika yo Hagati, ndetse buri karere kasabwe kwiyubakira umutwe wako.
Mu mwaka wa 2004, mu rwego rwo gushyira iyo gahunda mu bikorwa ni bwo Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byashyizeho ‘Eastern Africa Standby Brigade (EASBRIG) ari na yo yaje guhinduka EASF. Mu gihe AU yatanze ububasha mu bya politiki, amategeko n’imirongo migari ngenderwaho n’ubuhuza bw’imitwe yose y’ingabo zihora ziteguye gutabara na EASF irimo.
