Brazil yakiriye ubukangurambaga bwa mbere bwa Visit Rwanda 
Ubukungu

Brazil yakiriye ubukangurambaga bwa mbere bwa Visit Rwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 21, 2026

Brazil yishimiye kwakira ibikorwa bya mbere by’ubukangurambaga bukorerwa mu mijyi itandukanye, bijyanye no kwamamaza ibyiza by’u Rwanda no gushishikariza abanyamahanga kurusura muri gahunda ya Visit Rwanda. 

Iyo gahunda yakorewe mu mijyi ya São Paulo, Brasília na  Rio de Janeiro, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, no kwimakaza ibiganiro hagati y’ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu byombi. Intumwa z’u Rwanda ziri mu ruzinduko muri Brazil ziyobowe y’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), Irene Murerwa. 

Ibyo birori byitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera, baraganira ndetse hanagaragazwa u Rwanda nk’icyerekezo gihebuje cy’ubukerarugendo kandi cyihariye mu kubaka ibiramba, urugwiro n’ubunararibonye utasanga ahandi ku barusura. 

Hagati aho, u Rwanda na Leta ya Rio de Janeiro yo muri Brazil baganiriye ku butwererane mu nzego zitandukanye n’ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo, byahuje Irene Murerwa n’Umuyobozi w’Ikigo Nilo Sergio Felix. Ibyo biganiro byagarutse ku gusangira ubunararibonye, hagataganzwa amakuru arebana n’ubukerarugendo ku mpande zombi ndetse no ku ngingo z’ibikeneye gukorwa. 

Mu bikenewe gukorwa hagati y’ibihugu byombi, hagaragajwe guhuza ibikorwa byamamaza ubukerarugendo mu mwaka utaha, kongerera imbaraga inzira zihuza ibyerekezo by’u Rwanda na Rio de Janeiro kuko ari byo shingiro ry’ubukerarugendo nk’umusingi w’iterambere. 

Umubano hagati y’u Rwanda na Brazil umaze imyaka myinshi kandi ugenda urushaho gukomera, cyane cyane mu bya dipolomasi, ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi n’ishoramari. Ibihugu byombi byashyizeho umubano wa dipolomasi mu mwaka wa 1981, ariko mu myaka ya vuba ni bwo uyu mubano watangiye gufata intera ikomeye kurushaho.

Mu 2025 no mu 2026, u Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubuhinzi ndetse n’ubufatanye bwa politiki. Mu rwego rw’ubukungu, muri Gashyantare 2026 habaye inama ya mbere yahuje abashoramari b’ibihugu byombi i Kigali, yitabirwa n’abarenga 60 baturutse muri Brazil no mu Rwanda. Hasinywe amasezerano agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi, inganda, ubuvuzi no gutunganya ifumbire. 

Brazil ni kimwe mu bihugu bifite ubunararibonye bukomeye mu buhinzi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, bityo u Rwanda rurimo gushaka uko rwungukira kuri ubwo bumenyi cyane cyane mu buhinzi bwa kijyambere no kongera umusaruro. 

Mu burezi, Brazil yatangiye kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda muri gahunda z’impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) n’iz’Ikirenga (PhD) binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma zombi.

Brazil n’u Rwanda kandi byasinye amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere (BASA), gukuriraho visa abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi, ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA