Ringuyeneza Florien utuye mu Karere ka Muhanga yahamije ko ubwo Ingabo za RPA Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikamurokara we n’abandi bahigwaga n’Interahamwe, byarabasubijemo icyizere n’ubuzima bamera nk’abavutse ubwa kabiri.
Ringuyeneza Florien yagarutse ku buryo ivangura n’itotezwa byatangiye kera akiri umwana,bikagera ku rwego rwo gutotezwa no gukorerwa ibikorwa by´itotezwa bitwa Inyenzi, bakanakorerwa ibikorwa by’ubugome.
Yavuze ko mbere ya Jenoside yari umunyeshuri, ariko akigera ku ishuri agatangira guhura n’ivangura, aho yatangiye kwitwa “inyenzi” azira gusa kuba yari Umututsi, ibi byageze aho we na bagenzi be bajyanwaga gushyingura imitumba babwirwa ko barimo gushyingura “Inyenzi”.
Yagize ati “Batubwiraga ko turi gushyingura Inyenzi, nyamara ari imitumba baduhaye. Icyo gihe ntitwabyumvaga kuko twari abana.”
Akomeza avuga ko n’abarimu bamwe bagize uruhare mu kumutoza urwango no kumutoteza, aho umwe yamukubise urubaho mu mutwe amuhora ko ngo ari Umututsi, nyamara atari azi iby’amoko icyo ari cyo.
Mu minsi yakurikiyeho, yumvise kuri radiyo bavuga ko Inkotanyi zatsinzwe, arishima kuko yatekerezaga ko gutotezwa kwe kuzarangira, icyo atari azi ngo ni uko ari zo zari kuzamurokora.
Ku wa 7 Mata 1994, ibintu ni bwo byahindutse bibi kurushaho, aho abantu baje iwabo bavuga ko indege ya Perezida ihanutse ariko bo bavuga ngo “indege y´umubyeyi irahanutse”.
Nyirakuru babanaga yahise agira ubwoba, mu gihe abandi bahise batangira guhunga, Ringuyeneza we ntiyashoboye guhunga kuko yari akiri muto kandi arwaje uwo mukecuru.
Nyuma yaho, abaturanyi batangiye guhinduka, bamwe baza kubasahura no kubambura ibyabo, abandi baza bafite umugambi wo kubica. Ku munsi wa mbere babasabye amafaranga barayabaha, ariko ku munsi wakurikiyeho ibintu byafashe indi ntera, aho basahuwe ibyabo byose.
Ibyo byakurikiwe n’ibitero by’Interahamwe byabashoreye bajyanwa kwicwa, icyo gihe ngo hari aho bagejejwe bagambiriye kubata mu cyobo i Kanyanza, ariko bagize amahirwe imvura iragwa, maze abari babashoreye baratatana bajya gusahura, na bo baboneraho guhunga.
Ringuyeneza ati: “Twahise twiruka turagenda, twihisha uko dushoboye abenshi mu muryango wanjye barishwe, bamwe batwikwa ari bazima, abandi bajugunywa mu cyobo cyari i Kanyanza.”
Nyuma yo gukomeza ubuzima bwo guhunga no kwihisha, yaje kurokorwa n’Inkotanyi, ari na bwo ubuzima bwe bwongeye gutangira bushya, nubwo yari amaze gutakaza benshi mu muryango we.
Ati: “Inkotanyi ni zo zandokoye kuko naho bari bamfashe bari barampinduye nk´igikoresho cyabo, numva na bo bazanyica, ariko nkihura n´Inkotanyi ubwo zageraga i Kanyanza zarandokoye, zinyereka ko ndi mu maboko mazima, navuga ko ngihura na zo nari nongeye kuvuka bushya.”
Avuga ko nyuma yo kurokoka, yabanje kugira umutima wo kwihorera, ariko aza kugenda yigishwa imbabazi n’ubumwe, bituma ava mu rwango.
Ati “Nifuzaga kwihorera, ariko Inkotanyi zanyigishije kubabarira, ubu mfite umutima utuje.”
Uyu munsi, Ringuyeneza avuga ko yashoboye kwiyubaka, ariga, ndetse ubuzima bwe bukaba bwarasubiye ku murongo, ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwagaruye ituze n’icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda.
Yagize ati “Twongeye kubaho bwa kabiri, ubu uwarokotse Jenoside afite ubuzima, afite icyizere cy’ejo hazaza.”
Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza inzira y’ubumwe no kubabarirana kuko ari byo shingiro ryo gukira ibikomere.
Yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 15 Mata 2025, cyabereye ku rwibutso rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, ahiciwe bamwe mu bagize umuryango we.
