Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi Stephen Constantine, yatangaje ko byanze bikunze agomba kujyana Amavubi mu Gikombe cya Afurika nk’uko yifuzaga kubikora hagati ya 2014 na 2015 ubwo yayatozaga.
Ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutsindira Cape-Vert iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike ya CAN 2027.
Ati: “Ndashaka gushimira Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kuko bamfashije gukora ibyo ngomba gukora, kuko ibi ntabwo nabikora njyenyine. Sinemera ko u Rwanda rumaze imyaka 22 rutabona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, kuko ubwo mperuka hano mu myaka 11 twarayibonye ariko ikurwaho mu bintu bitumvikana.
Mu mezi atandatu ashize rero nabwiye Abanyarwanda ko mfite akazi katarangiye, none reba aho turi ubu. Twatsinze imikino ibiri, ariko ningera mu Rwanda hari abo nzabwira ngo mutuze.”
Iyi ntsinzi yabaye iy’amateka ku ikipe Amavubi dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rutsinze imikino ibiri ikurikirana mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
Undi mukino wabaye muri iri tsinda K warangiye Mali yatsinze Liberia igitego 1-0 cyinjijwe na Ange Tia.
Iyi mikino y’umunsi wa kabiri wo guhatanira itike ya CAN 2027 yasize Mali n’u Rwanda binganya amanota atandatu n’ibitego bitatu bizigamye.
Amavubi azagaruka mu kibuga tariki 11 na 15 Ugushyingo 2026 ahura na Mali mu mikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane.
