Ish Kevin agiye gushyira hanze Alubumu ye ya mbere
Imibereho

Ish Kevin agiye gushyira hanze Alubumu ye ya mbere

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 29, 2023

Umuraperi Semana Kevin umaze kwamamara ku izina rya Ish Kevin, mu njyana ikunzwe n’urubyiruko ya ‘Trappish’, yateguje abakunzi be alubumu yise ‘Blood, Sweat and Tears”.

Uyu muraperi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Cyumweru taliki 28 Gicurasi 2023, ni bwo yatangaje ko agiye gusohora iyi alubumu ari na yo ya mbere.

Ish Kevin agiye gusohora alubumu Blood, Sweat and Tears, nyuma yo gukora mixtape ebyiri na EP ebyiri kuva yatangira urugendo rwa muzika mu 2019.

Mu mpera za 2022, Ish Kevin yari yasohoye EP [Extended Play] yise ‘Long Way Up’, igizwe n’imbumbe y’indirimbo enye, harimo iyo yise ‘Full Stop’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Mu butumwa yasangije abakunzi be yavuze ko iyi alubumu ye ya mbere yitegura kubasangiza, yayikomoye ku bihe bikomeye yanyuzemo.

Yagize ati: “Iyi igiye kuba Alubumu yanjye ya mbere. Ni ubuhanzi bukomeye bwakomotse ku biteye ubwoba byinshi, akababaro, guhemukirwa, imvururu zitandukanye n’ibiyobyabwenge. Byose ni amasomo menshi nize haba mbere cyangwa ubwo nakoraga ibi.”

Yakomeje avuga ko iyi alubumu ari iyo kwishimira, kuko yuzuye ubuhanzi busengereye umunezero urukundo.

Umuraperi Ish Kevin yari amaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Saga’ yahuriyemo na SK. Yatunganyijwe na Pro Zed isozwa na Logic Hit, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Tn Zethy.

Ish Kevin yari aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi icumi, bakwiye guhangwa amaso ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka wa 2023.

Uru ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwa Audiomack rusanzwe rwumvirwaho umuziki. Rwarebeye hamwe uko ibihangano by’abahanzi b’Abanyafurika bakiri bashya biri kwitwara, ishingira ku mubare w’abumvise ibihangano byabo mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Mu 2022 na bwo indirimbo yise ‘No Cap’ yashyizwe ku rutonde rw’igitangazamakuru cy’Abongereza, GRM Daily, rugaragaza ndirimbo zirindwi nziza ziri mu njyana ya Drill ku rwego rw’Isi.

Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko, akaba ari umwe mu baraperi bagezweho babikesha indirimbo ze zikundwa n’abatari bake, mu bakurikira umuziki we hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA