Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Liban nyuma y’amasezerano ya USA na Iran
Mu Mahanga

Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Liban nyuma y’amasezerano ya USA na Iran

Imvaho Nshya

June 18, 2026

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bamaze gusinya amasezerano agamije guhagarika intambara no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, Israel iracyakomeje ibikorwa bya gisirikare muri Liban y’Amajyepfo, ibintu bishobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, u Busuwisi bwakiriye neza ayo masezerano, buyita intambwe ikomeye iganisha ku kugabanya ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati. Biteganyijwe kandi ko impande zitandukanye zizahurira mu Busuwisi kugira ngo ziganire ku buryo ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa.

Hagati aho, Israel iri kugirana ibiganiro bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kugumana ingabo zayo muri Liban y’Amajyepfo. Bamwe mu banyapolitiki ba Israel bavuga ko kuva muri ako gace byashyira igihugu cyabo mu kaga.

Minisitiri w’Ingabo wa USA, Pete Hegseth, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kongera ibikorwa bya gisirikare cyangwa ibihano bikomeye kuri Iran mu gihe yaba itubahirije ibyo yemeye muri ayo masezerano.

Abasesenguzi bavuga ko Israel ishobora kugerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, cyane cyane kubera impungenge ifite ku mutekano wayo ndetse n’uruhare rwa Hezbollah muri Libani.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Hezbollah watangaje ko utazemera agahenge k’imirwano karimo inyungu z’uruhande rumwe gusa, ushimangira ko uzakomeza gusubiza ibitero by’igisirikare cya Israel.

Ibi bije mu gihe amaso y’Isi yose akomeje kureba niba amasezerano yasinywe hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Perezida Masoud Pezeshkian wa Iran azashobora kuzana amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe karangwa n’intambara n’umutekano muke.

NIYIRORA Theogene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA