Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col. Simon Kabera, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zishimira kuba hari Abanyarwanda bavuga ko ari zo zabarokoye, zikabaha ubuzima n’umutekano, avuga ko ibyo bibongerera imbaraga zo gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yavuze ko RDF izakomeza guharanira ko buri Munyarwanda abaho yishimye kandi atekanye, binyuze mu nshingano zayo zo kurinda igihugu no kugira uruhare mu iterambere. Yagize ati: “Nk’ingabo za RDF biratunezeza, kuko tuba dushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.”
Lt. Col. Kabera yavuze ko icyo cyerekezo cyatangiriye mu mwaka wa 1993, ubwo Ingabo za RPA – Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko izo ngabo zizaba umusingi w’impinduka n’iterambere ry’u Rwanda. Ati: “Mu 1993, i Mukarange, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuganaga n’ingabo, yavuze ko izi ngabo zizaba umusingi w’impinduka n’iterambere bizaba mu gihugu cyacu.”
Yasobanuye ko itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda riziha inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, ari na yo mpamvu zikomeje kwegera abaturage zibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yavuze ko RDF ishyize imbere ibikorwa biteza imbere abaturage birimo kububakira ibiraro n’inzu, kubagenera amatungo arimo inka n’ihene, ndetse n’ibindi bikorwa remezo bifasha kuzamura imibereho yabo.
Mu mwaka wa 2025/2026, mu bikorwa byo kwegera abaturage byakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hubatswe inzu 80 zigenewe abatishoboye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa bikorwa n’Ingabo na Polisi byunganira gahunda zisanzwe za Leta kandi bikagira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho y’abaturage. Ati: “Umuturage ntabwo yishimira inzu gusa ahubwo yishimira icyo imumariye.”
