Perezida Kagame ashyigikiye ishyirwaho ry’Impuzamashyaka ya Politiki muri EAC
Politiki

Perezida Kagame ashyigikiye ishyirwaho ry’Impuzamashyaka ya Politiki muri EAC

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 3, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yijeje ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira gahunda y’ukwihuza k’uyu Muryango  ndetse anshimangira akamaro ko guharanira ishyirwaho ry’Impuzamashyaka ya Politiki yo muri EAC.

Perezida Kagame yabikomojeho ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, ubwo yakiraga itsinda ry’intumwa za EAC ryaje mu biganiro mu Rwanda bigamije gutegura Itegeko Nshinga riyobora ishyirwaho ry’Ihuriro ry’Amashyaka ya Politiki yo mu Karere. Ibiganiro by’ibyumweru bibiri bagiranye birimo ibyabereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Huye, mu ka Nyagatare n’aka Rubavu mbere yo guhura n’Umukuru w’Igihugu ku wa Kane.  

Perezida Kagame yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kugaragaza ko bashyigikiye byimazeyo ukurushaho kwimakaza ukwihuza kw’Akarere, ndetse aboneraho no gushishikariza impuguke mu gutunganya Itegeko Nshinga  gutanga inama zitanga umusaruro ufatika kandi zireba kure mu koroshya urugendo rwo gushyiraho Impuzamashyaka ya Politiki mu Karere. 

Yakomeje ashimangira ko hakenewe gukemura imbogamizi zigira ingaruka ku kwihuza kw’Akarere ashimira izo mpuguke ukwiyemeza bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano y’ingirakamaro yo gutegura Itegeko Nshinga rigenga Impuzamashyaka ya Politiki.  

Ibiganiro byahuje izo mpuguke za EAC byahurije hamwe abahagarariye inzego za Leta zihuriye muri EAC, abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko, abahagarariye Ubucamanza, za Kaminuza, abikorera, Sosiyete Sivile, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyaka ya Politiki ndetse n’abahagarariye itangazamakuru.

Bafatanyije gusangira ibitekerezo byitezweho kugira uruhare rukomeye mu gutegura Itegeko Nshinga rigenga Impuzamashyaka ya Politiki muri EAC. 

Umuyobozi w’Itsinda ry’impuguke mu by’amategeko akaba n’uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda, Rt. Hon. Benjamin Odoki yavuze ko ibiganiro bagiriye mu Rwanda byatanze umusaruro w’ibitekerezo bifatika bizagira uruhare rukomeye mu gutegura Itegeko Nshinga rigenga Impuzamashyaka ya Politiki muri EAC. 

Ati: “Umwihariko w’ibyavuye mu biganiro byabereye mu Rwanda ni uburyo hatanzwe ibitekerezo bitandukanye kandi bifatika, bizaba ingenzi mu gushyiraho Itegeko Nshinga rihamye kandi rireba kure, ry’Impuzamashyaka ya Politiki ya Afurika y’Iburasirazuba.”

Rt. Hon. Odoki yongeyeho ko nyuma y’ibyo biganiro, buri gihugu mu bihuriye muri EAC, ku bufatanye n’izo mpuguke bazategura raporo igaragaza ibitekerezo, ubusabe n’ibyifuzo by’abafatanyabikorwa.

Izo raporo zitangwa binyuze mu nzego zemewe za EAC kugira ngo zizasuzumwe n’Abakuru b’Ibihugu nk’imwe mu nzira zagutse ziganisha ku kubaka Itegeko Nshinga ryizewe rigenga Impuzamashyaka ya Politiki ya EAC. 

Hon. Aguer Ariik Malueth, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC ushinzwe Ibikorwa Remezo, Umusaruro, Urwego rw’Imibereho Myiza n’urwa Politiki, yashimiye Repubulika y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare no gutanga umusanzu warwo ufatika mu guharanira kugera ku ntego. 

Na we yaboneyeho gushimangira ko Umuryango wa EAC uzakomeza guharanira ko ibiganiro byarangira vuba mu bihugu bitandukanye by’abanyamuryango bitaraberamo. Yagize ati: “EAC yiyemeje guharanira ko urugendo rw’ibiganiro rutagira n’umwe rusigaza inyuma, buri wese agiramo uruhare mu buryo buha agaciro abaturage bose ba Afurika y’Iburasirazuba. Ibitekerezo bizakusanywa mu bihugu by’abanyamuryango bizatanga umusanzu mu gushyiraho umurongo w’Itegeko Nshinga ukora ku by’ingenzi bihuriweho, inyungu n’inzozi z’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Impuzamashyaka ya Politiki ibonwa nk’uburyo bw’agateganyo buganisha ku ntego nkuru yo kugira Ihuriro rya Politiki kandi iyo ni inkingi ya kane ikaba n’iya nyuma y’ukwihuza k’Umuryango wa EAC, nyuma yo guhuza imipaka, kugira Isoko Rusange ndetse no guhuza ifaranga ry’Akarere.

Intumwa za EAC zakiriwe muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira ukwihuza kwa Afurika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA