Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho muri iyo myaka, bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, Gen Muhoozi yagize ati: “Nshuti zanjye Abanyarwanda, mbifurije umunsi mwiza wo Kwibohora. Uyu ni umunsi wo kwishimira ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo buyobowe na Perezida Paul Kagame, n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize.” Gen. Muhoozi kandi yifurije Abanyarwanda amahoro, ubumwe n’iterambere.
Buri tariki ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora watangijwe n’urugamba rwo ku wa 01 Ukwakira 1990, ahanini bitewe no kuba hari Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga nta n’uburenganzira bafite ku gihugu cyabo, kuko Leta yari iriho icyo gihe yarangwaga n’amacakubiri n’itoteza ryibasiye Abatutsi bikaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwo rugamba rwatangijwe n’ingabo zahoze ari iza RPA, zarwanye ziharanira uburenganzira bungana nuko Abanyarwanda bahejejwe ishyanga bagataha mu Gihugu cyabo, rwaje kurangira zirutsinze ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yuko u Rwanda rubohowe; ubuyobozi bwagiyeho bwa RPF- Inkotanyi bwaharaniye kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge no kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’urwango no kubaka iterambere mu nzego zose.
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko ukomeye mu iterambere n’umutekano usesuye muri Afurika, Igihugu cyiyubatse mu nzego zose ndetse gikomeje kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.