Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) batangaje ko ibikorwa by’iterambere byubakiye abaturage mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora bifite agaciro ka miliyari 2 na miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage, bikaba birimo kubaka ibikorwa remezo, gutanga ubuvuzi, kubakira abatishoboye no gutanga amatungo, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo bikorwa bizatahwa ku mugaragaro ku wa 4 Nyakanga 2026 ku munsi nyirizina wo kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Murenge wa Rugarika hubatswe ishuri, mu gihe ibikorwa by’ubuvuzi bikorwa n’abaganga b’Ingabo bizasorezwa ku Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru. Muri iyo Ntara kandi, hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izo nzu zubatswe mu buryo bugezweho, aho imwe ishobora gutuzwamo imiryango ibiri. Yagize ati: “Ni inzu ebyiri muri imwe, bityo mu nzu 80 zubatswe hazatuzwamo imiryango 160.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza na ho hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye, hanatangwa amatungo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, hazatahwa inzu zubatswe mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, ndetse hanatahwe ikiraro cyo mu Karere ka Gakenke hamwe n’inzu zubakiwe abatishoboye n’abimuwe n’ibiza. Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, na ho hazatahwa inzu zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyamasheke, hazanatahwa ubwato buzafasha koroshya ingendo z’abaturage bo muri ako karere ndetse n’abo mu Karere ka Rusizi. ACP Rutikanga yavuze ati: “Mu Burengerazuba, mu Karere ka Nyamasheke hazatahwa ubwo bwato. Hatoranyijwe Nyamasheke ngo habe ari ho butahirwa, ariko hari ubwato bumwe bugenewe Rusizi n’ubundi buzafasha Akarere ka Nyamasheke.”
Mu Mujyi wa Kigali, hazatahwa ibyumba by’amashuri byubatswe mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Rwankuba. Hari kandi gahunda yo gutera inkunga urubyiruko ruri mu matsinda yiswe ‘Imboni z’Impinduka‘, rwahoze rwugarijwe n’ibibazo birimo ubusinzi, uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, hagamijwe kurufasha kwiteza imbere binyuze mu mishinga y’ubukungu.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yavuze ko agaciro k’ibi bikorwa karenga miliyari 2,7 Frw gashingiye ku musanzu uhuriweho n’Ingabo, Polisi n’abaturage, ashimangira ko ubu bufatanye bukomeje kuba inkingi y’iterambere ry’abaturage. Yagize ati: “Abaturage ni bo bakora iyo mirimo bafatanyije n’abasirikare n’abapolisi. Bivuze ko umuturage ubonye ako kazi aba agabanyirijwe ikibazo cy’ubushomeri.”
Yakomeje agira ati: “Iyo watanze inka itanga amata n’ifumbire, ikajya mu murima, umuturage agahinga akeza. Twebwe tutajya guhinga, tujya guhaha ku isoko. Iyo dutanze umusoro akagaruka, ibyo ni byo bihembo byacu.”