Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga
Ibyamamare

Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga

MUTETERAZINA SHIFAH

September 26, 2026

Umugore uzwi nka Jane Doe wari warashinje umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Jay-Z, kumufata ku ngufu yisubiyeho, avuga ko ibyo yamushinjaga byose yabihimbye kandi ko icyo gikorwa kitigeze kibaho.

Iki kirego cyatangiye kumenyekana mu Kwakira 2024, ubwo Jane Doe yaregeraga Jay-Z na Sean “Diddy” Combs, abashinja kumufata ku ngufu ubwo yari afite imyaka 13.

Amakuru y’uko Jane Doe yisubiye ku byo yari yaratangaje yamenyekanye binyuze mu nyandikomvugo yashyikirije Urukiko rwa Manhattan ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma y’imyaka hafi ibiri yari ishize atanze ikirego.

Muri iyo nyandiko yagize ati: “Shawn ‘Jay-Z’ Carter ntabwo yigeze amfata ku ngufu. Ntabwo nigeze mpura na we cyangwa ngo muvugishe, Nta kuri kuri mu byo namushinjaga, Byose narabihimbye.”

Akomeza agira ati: “Ikinteye kuvuga ibi, ni uko maze gusobanukirwa ko ibinyoma namushinjaga byamuteye ibikomere, agahinda n’igisebo bikomeye kandi bishobora kumara igihe.”

Jane Doe kandi yavuze ko nta muntu wamuhaye amafaranga cyangwa ngo amwemerere ikindi gihembo kugira ngo yisubire ku byo yari yaravuze.

Yavuze ko ahubwo umutimanama we ari wo wamwibukije ko igihe yari amaze ashinja Jay-Z cyari gihagije kugira ngo amusebye, bityo ko yari akwiye kuvugisha ukuri.

Jay-Z yari yarakomeje guhakana ibyo birego kuva byatangira, avuga ko atigeze asambanya Jane Doe ndetse ko atanamuzi.

Mu gihe cy’uru rubanza, Jay-Z na we yareze Jane Doe, amushinja kumuharabika. Icyakora, nyuma yaho urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego.

Uwari umaze imyaka ibiri ashinja Jay-z kumusambanya yavuze ko yamubeshhyeye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA