Jimmy Gatete yahishuye impamvu atakinnye i Burayi
Amakuru

Jimmy Gatete yahishuye impamvu atakinnye i Burayi

SHEMA IVAN

May 8, 2024

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yahishuye ko yagize amahirwe yo gukina i Burayi inshuro zitandukanye ariko imvune ntizimworohere.

Yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2024.

Gatete abajijwe impamvu atakinnye i Burayi yavuze ko imvune zamwibasiraga ubwo yabaga ari mu igerageza, ariko yakinnyeho mu cyiciro cya gatatu muri Portugal no mu Buholandi.

Ati “Nagiye i Burayi, sinakiniye amakipe uko nabishakaga. Amakipe makuru nagiye gukoramo igerageza nagiraga imvune, imvune ikamfata hafi amezi , ntaranasinya, bikarangira ntasinye. Namaze i Burayi imyaka ine, imyaka ibiri ya nyuma nabashije kujya mu makipe mato ngo ndebe ko nagaruka. Nakinnye muri Portugal mu cyiciro cya gatatu no mu Buholandi mu cyiciro cya gatatu.”

Muri iki kiganiro, Gatete yahishuye ko nubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Gikundiro yakoze uburiganya kugira ngo imwigarurire.

Ati “Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze uburiganya, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo.”

Jimmy Gatete yavuze ko umukino afata nk’uw’ibihe byose mu rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga ari uwa Mukura na KCCA ya Uganda.

“Kuri njye, umukino wa Mukura VS n’ikipe y’i Bugande yitwa KCCA wansigiye ibintu byinshi cyane.”

Muri iki kiganiro jimmy Gatete yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose yakinanye nabo muri ruhago na we arimo.

Abo ni Murangwa Eugène, Ndikumana Hamad Katauti, Sibo Abdul, Kalisa Claude, Bizagwira Léandre, Jeannot Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa, Gatete Jimmy, Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré

Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1.

Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.

Jimmy Gatete yavuze ko imvune yagiraga yagiye gukora igerageza zatumye adakinira amakipe akomeye i Burayi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA