Joshua Baraka yikomye abamugereranya na Eddy Kenzo
Imyidagaduro Mu Mahanga

Joshua Baraka yikomye abamugereranya na Eddy Kenzo

MUTETERAZINA SHIFAH

September 22, 2026

Umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka yasabye abafana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka kumugereranya n’umuhanzi Eddy Kenzo, avuga ko buri muhanzi akwiye guhabwa agaciro hashingiwe ku byo yagezeho ku giti cye.

Baraka yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 21 Nzeri 2026, nyuma y’uko abantu batandukanye batangiye kumugereranya na Eddy Kenzo, cyane nyuma y’uko yitabiriye ibitaramo mpuzamahanga nka Afro Nation.

Baraka yasabye abokora iryo gereranya kurihagarika ahubwo bagashishikazwa ndetse bakanashyigikira kubona abahanzi ba Uganda batera imbere kandi batsinda amarushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati: “Reka tugerageze kuba abantu bakomeye kandi bafite imyumvire myiza. Mureke kugereranya abahanzi, ahubwo buri wese tumusabe kugera ku rwego rwe. Sinkunda uwangereranya na Eddy Kenzo kuko afite iby’ingenzi yakoze kandi twemera, birimo guteza imbere ubuhanzi bwa Uganda.”

Joshua Baraka akomeza atunga agatoki abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakora inkuru z’imyidagaduro mu gikorwa cyo kugereranya abahanzi avuga ko abafana bo bikundira imiziki bashyigikira abahanzi babo.

Ati: “Umuntu usanzwe azumva umuziki wawe, agushyigikire kandi azishimira by’ukuri ibyo wagezeho, ariko abantu bo mu itangazamakuru ni bo bakunze gushyiraho inkuru zituma abahanzi basa n’abahangana.”

Joshua Baraka kandi yashimye Eddy Kenzo ku ruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa Uganda, by’umwihariko kuba yaratsindiye igihembo cya BET, avuga ko ibyo yagezeho byabereye urugero abahanzi bakiri bato, na we arimo.

Yibukije ko ubwo Eddy Kenzo yatsindaga BET, byatangaje Abanya Uganda kubona umuhanzi wabo ageze ku rwego mpuzamahanga akagaruka mu gihugu afite igihembo, avuga ko n’ibindi yagezeho, birimo kuba yaratoranyijwe mu bahatanye muri Grammy, bikwiye gufatwa nk’intambwe ikomeye ku muziki wa Uganda, aho kubikoresha mu kugereranya abahanzi.

Baraka asoza avuga ko gukomeza kugereranya abahanzi bishobora gutuma intsinzi y’umwe ikoreshwa mu gupfobya ibyagezweho n’undi. Yasabye abafana kwishimira ibyagezweho na buri muhanzi no kumushyigikira hashingiwe ku rugendo rwe bwite.

Joshua Baraka yasabye abantu guhagarika kugereranya abahanzi ahubwo bakishimira ibyagezweho na buri muhanzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA