Junior Giti yagaragaje isura yasigiwe n’igitaramo cya Chriss Eazy mu Burundi
Imyidagaduro

Junior Giti yagaragaje isura yasigiwe n’igitaramo cya Chriss Eazy mu Burundi

MUTETERAZINA SHIFAH

November 16, 2026

Junior Giti ureberera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy yagaragaje ishusho n’ubutumwa yakuye mu gitaramo uwo muhanzi yakoreye mu Burundi avuga ko kwizihirwa kw’Abarundi byamugaragarije ko bakumbuye abahanzi nyarwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Junior Giti yavuze ko umuhanzi yishimiwe kandi abitabiriye bizihiwe bigatinda bakabyina ibyamugaragarije ko bari bakumbuye umuhanzi nyarwanda.

Yagize ati: “Ni abantu bakumbuye abahanzi bo mu Rwanda, cyane ko umuziki wacu ukunzwe cyane muri iki gihugu.”

Yasobanuye kandi ko umwuka utari mwiza mu mubano wa politiki hagati y’u Rwanda n’u Burundi wagize ingaruka ku mikoranire mu ruganda rw’imyidagaduro, bigatuma abahanzi bo mu Rwanda batongera gusura iki gihugu nk’uko byahoze.

Chriss Eazy yataramiye mu Burundi mu mpera z’icyumweru tariki 14 Ugushyingo 2026, mu gitaramo cya ‘Sisi Wenyewe Festival’, cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura. Muri icyo gitaramo, Chriss Eazy yagaragarijwe urukundo n’abafana baririmbanaga na we indirimbo ze, zirimo ‘Inana’, ‘Basi Sorry’ yakoranye na Paccy Kizito, ‘My Mind’ yakoranye na Utah Nice n’izindi ‘Sambolela’.

Chriss Eazy ataramiye mu Burundi nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu atahataramira, icyo gitaramo kandi kibaye mu gihe umupaka wo ku butaka uhuza u Rwanda n’u Burundi ugifunze. U Burundi bwafunze uyu mupaka ku wa 11 Mutarama 2024.

Junior Giti avuga ko Abarundi bakumbuye abahanzi nyarwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA