Ku wa Gatanu taliki 16 Nzeri 2022 mu ishuri Notre Dame des Anges Primary School i Remera hatangijwe amahurwa ya Tekinike ndetse anagamije kuzamura mu ntera abakina uyu mukino wa Karate bafite umukandara w’umukara.
Aya mahugurwa arimo kuba ku nshuro ya kane “Fourth JKA Rwanda Technical Seminar & Dan Grading”yitabiriwe n’abagera ku 120 akaba azamara iminsi itanu aho azasozwa taliki 20 Nzeri 2022. Aya mahugurwa yateguwe na Japan Karate Association Rwanda “JKA Rwanda”.
Abitabiriye aya mahugurwa barimo guhabwa ubumenyi n’abatoza “Sensei” b’inzobere baturutse mu gihugu cy’u Buyapani ahatangirijwe uyu mukino umaze kugera mu bihugu bitari bike mu rwego rw’Isi.
Abarimu 6 b’inzobere barimo gutanga aya mahugurwa bayobowe na Kamino Masaru ufite Dan umunani, Dr. Nakamichi Koji (Dan ebyiri), Ogusu Koichi (Dan eshanu), Dr. Harano Kazuyoshi (Dan eshanu), Kamino Takahiro (Dan 6) na Haraguchi Shosuke (Dan 5).

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Umurinzi Arnaud akaba amaze imyaka 25 akina Karate akaba anayigisha yatangaje ko aya mahugurwa asobanuye byinshi kuko iyo haje inzobere nk’izi hari byinshi bunguka ndetse bajyana no kwigisha ahandi hatari mu Rwanda kuko baba bari ku rwego rwiza.
Yakomeje avuga ko izi nzobere hari byinshi zibigisha bakagenda bakabisubiramo kugira ngo nizigaruka zizasange barabimenye zibongere ibindi.
Umurinzi avuga ko ubu bumenyi bahabwa bifuza kubuha abana bakiri bato kugira ngo bagere ku rwego rwiza bityo mu minsi iri imbere bazabe bari ku rwego rwo gutwara imidali mu marushanwa mpuzamahanga.
Afungura aya mahugurwa, Rurangayire Guy Didier, Umuyobozi wa JKA Rwanda akaba anigisha abandi batoza yashimiye aba barimu baturutse mu gihugu cy’u Buyapani ku bwitange bahorana n’uruhare bagira mu kuzamura umukino wa Karate mu Rwanda.

Rurangayire asobanura ibizigirwa muri aya mahugurwa y’iminsi itanu agira ati: “Aya mahugurwa aribanda ku bumenyi rusange bwa Karate, iby’ibanze, tekinike, abitegura gukora ibizamini barimo gukosorwa, kugira ngo bazabashe gutsinda.
Yakomeje agira ati : “Aba barimu barimo kutwigisha uburyo bwo kwigisha Karate bugezweho bityo abitabiriye bazunguka byinshi bazamure urwego.”
Umwe mu batoza b’inzobere baturutse mu Buyapani, Dr. Harano Kazuyashi yatangaje impamvu baje gutanga aya mahugurwa ko ahanini ari ukugira ngo batange iby’ibanze kuri uyu mukino wa Karate.

Yasobanuye ko ubundi Karate yatangiriye mu Buyapani igenda ikwira mu bice bitandukanye by’Isi gusa mu Rwanda bakunze gukina cyane Karate y’Abanyaburayi.
Dr. Harano yavuze ko ubundi bazaga gutanga amahugurwa nk’aya buri mwaka kugira ngo barebe niba ibyo bigishije bitaribagiranye gusa ubu imyaka 3 ikaba yari ishize bataza kubera COVID-19.
Avuga ko hari impinduka nziza zabaye kandi yizera ko bizakomeza Karate y’u Rwanda ikajya ku rwego rwiza.
Amahugurwa nk’aya yaherukaga muri 2019 ubwo yabaga ku nshuro ya 3 “Third JKA Rwanda Technical Seminar” akaba yatanzwe na Kamino Masaru.



Rutembeza Alain Evariste
September 18, 2022 at 1:26 pmByiza cyane! Abana burwanda bazagere ku rwego rw’isi muri uyu mukino! Turashimira abo batoza b’inzobere.
Nsengiyumva yves
September 19, 2022 at 9:30 amKarate yubahwe cyane kuko nio mukino ufite akamaro mubuzuma bwange nabayikina